Impera z’icyumweru zasize umunaniro mu banya-Kigali, cyane cyane abanyabirori. Ntabwo turi bugaruke mu birori byose byabereye hirya no hino mu bice bitandukanye bya Kigali, mu ruhurirane rwo gusoza Inama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma bihuriye muri Commonwealth izwi nka CHOGM.
Ahubwo reka twibande ku gitaramo
cy'urwenya cyabaye ku cyumweru tariki 26 Kamena 2022, gihuza abanyarwenya
bakomeye bo mu Rwanda kinatumirwamo Eric Omondi umaze kubaka izina mu
turingushyo n'amashyengo byamwubakiye izina hirya no hino muri Africa no ku
Isi.
Uyu munyarwenya wamaze hafi isaha
yose ku rubyiniro, asa nk'ugana ku musozo yateye urwenya agereranya umuziki wo
mu Rwanda n’ahandi hose hasigaye mu karere, maze ahamya ko umuziki wo mu Rwanda
ari mwiza ukorwa mu bijyanye no kuzamura amarangamutima cyakora ngo si uwo
kujyana mu bitaramo.
Reka tubivuge mu rurimi
rw'icyongereza yabivuzemo: “Rwandan music is good in all angles but it is not
for converting".
Ni ubwo ari urwenya, usesenguye
ibimenyetso by'umubiri (body facial expressions) ukanareba n’ingero yahise
akoresha, igihe yavugaga ibi ntiyari kure mu isura y'urwenya yavugaga ukuri
kuri mu mutima we k’ukuntu abona ibintu kandi abihuriyeho n'ikindi gice
cy'abantu batari bacye baba hafi cyangwa se bafite icyo bazi ku muziki
nyarwanda.
Umwe mu bavanga imiziki muri kamwe
mu tubyiniro two muri Kigali utashaje ko amazina ye atangazwa, yabwiye INYARWANDA
ati “Urebye ibyo Eric yavuze nibyo. Hari igihe ushaka indirimbo z’inyarwanda
ucurangira abantu muri club ukabona ni mbarwa, kandi muri club twebwe dusabwa
guha abantu ibyishimo binyuze mu ndirimbo zibyinitse n’ubwo hataburamo
kuvangamo twa turirimbo tworoshye.”
Umuziki wo mu Rwanda Si Meddy
Ubwo Eric Omondi yateraga urwenya
rwe, yifashishije urugero rw'indirimbo ya Meddy avuga ko ari indirimbo zo mu
bukwe.
Ibi bigaragaza ko uyu munyarwenya
adafite amakuru ahagije ku kiragano gishya cy'umuziki nyarwanda wiganjemo
abasore n'inkumi, bibanda mu ndirimbo zibyinika ku buryo urubyiniro bagiyeho
basiga bahaye umukoro abanyamahanga bahuriyeho.
Andi makuru uyu munyarwenya adafite
cyangwa yirengagiza nkana ni uko indirimbo za Meddy ziri mu zikunzwe gucurangwa
mu tubyiniro two muri kenya, no mu bitangazamakuru byo muri Kenya bityo imiziki
ituje idatuma uyiceza yitera hejuru nayo ifite ikindi gice cy'abantu bayikunda.
Abahanzi nyarwanda mu bihe
bitandukanye bagiye batumirwa hanze y'igihugu bakanyura imbaga y'abantu batandukanye, haba mu nzu z'imyidagaduro cyangwa mu nzu z'utubyiniro. Muri bo twavuga Charly
na Nina, Bruce Melodie, Knowless, The Ben (we anaherutse i Kampala kandi ntabwo
ari ubukwe yaririmbyemo).
Eric Omondi uretse kuba azwi
nk'umunyarwenya, azwiho nk'umuntu uvuga rikijyana mu ruhando rw'imyidagaduro
cyane mu muziki muri kenya.
Nko mu bihe bya vuba aherutse gusaba
inzego z'igihugu cya Kenya, cyane izireberera ubuhanzi n'ubugeni, gukumira
ibihangano byo hanze ya Kenya.
Icyo gihe yanditse asaba ko nta
muhanzi wo muri kenya wakabaye ahembwa ari munsi ya 450,000 y’amashilingi ya kenya
(hafi 3,500,000 rwf).
Icyo gihe ngo yaba ari umuhanzi
ukizamuka, naho abahanzi nka Sauti sol yasabaga ko batakagiye bahembwa munsi ya
2,800,000 y’amashilingi ya Kenya, ni ukuvuga hafi miliyoni 18 Frw.
Ni ibiciro yumvaga byakagombye gukurikizwa muri buri gitaramo. Ibi byose bigaragaza ijambo Eric Omondi afite ku ruganda rw'umuziki iwabo.
Umunyarwenya Eric Omondi yavuze ko umuziki wo mu Rwanda atari uwo mu bitaramo
TANGA IGITECYEREZO