"Nihagira uzakubaza uwo ndiwe, uzahaguruke wemye umutumbire mu maso maze umubwire uti ndi inyenyeri yo mu bicu. Ndi umusozi ufite agasongero gasumba indi, ndi uw’igitangaza isi ifite"- Ayo ni amagambo agize inyikirizo y'indirimbo ya R Kelly yise “World's greatest.”
Mu miziki yo kuramya no guhimbaza
Imana, mu miziki y'urukundo, mu muziki y'ubutumwa bw'ubuzima busanzwe, akaba
icyitegererezo cya benshi mu buhanzi n'ubuhanga mu ijwi rinogeye amatwi, icyo Isi
itigeze ishidikanyaho ni ubushongore n'ubukaka bwa Robert Slyvestre Kelly
wamamaye nka R. Kelly.
Icyakora ikitaravuzweho rumwe ni
imyitwarire y'uyu munyabigwi mu bihe bitandukanye. Hagiye havugwa ko
yakoresheje ubwamamare bwe n'amafaranga agahohotera umubare w'abangavu n'ingimbi
babarirwa mu binyacumi abakoresha imibonano mpuzabitsina.
Hari muri Kanama, 1994 ubwo inkuru
zatangiraga kuvugwa ko R Kelly akoresha ubushobozi bwe mu guhohotera abana
abakoresha imibonano mpuzabitsina, icyakora icyo gihe n’ubwo ibirego byagezwaga
mu nkiko haburaga ibimenyetso.
Ni muri uwo mwaka kandi R. Kelly
yashakanye n'umuhanzikanzi Aaliyah wari ufite imyaka 15 nyamara hakabaho
gutanga ruswa uyu mukobwa akaza gukorerwa ibyangombwa bigaragaza ko afite
imyaka 18. Aaliyah yaje kwitaba Imana muri 2002 aguye mu mpanuka y'indege.
Mu myaka itandukanye nka 2008, Kelly
yakomeje kugenda agezwa mu nkiko hakaba ubwo ibyaha bimwe bimuhama ariko
ntafungwe ahubwo hakabaho kwishyura igihano mu ngurane y'amafaranga.
Bigeze mu 2017 byabaye nk'ibihindura
isura. Bamwe mu bahohotewe na R. Kelly baratuye baravuga. Havutse inkundura y’icyiswe
#Metoo nyuma haza #MuteRKelly.
Nyuma haje no gukurikiraho filime
mbarankuru yiswe ‘Surviving R. Kelly ugenekereje bisobanuye ‘guhonoka R. Kelly’.
Byaje kugera aho ibitaramo byose R. Kelly yari afite bikurwaho, indirimbo ze zirasibwa ku miyoboro icuruza imiziki nka YouTube na Spotify, amasezerano yari afitanye n'ibigo bitandukanye ashyirwaho indunduro, R. Kelly aba agejejwe muri gereza.
Kuri uyu wa 29 Kamena 2022, i
Brooklyn muri New York, mu rubanza rwari ruyobowe na Ann M Donnelly rwasize
hemejwe ko R Kelly ufite imyaka 55 agiye kumara indi 30 muri gereza. Naba
akiriho, nta gihindutse azafungurwa afite imyaka 88 y’amavuko.
R. Kelly n'umwunganizi we Jennifer
Bonjean basabaga byibura imyaka 10. Uyu mwunganizi yavugaga ko nihatabaho ko
urukiko ruyoborwa n'amarangamutima. R. Kelly adakwiye kurenza igihano cy'imyaka
10.
Yanasabye urukiko ko rutafata R. Kelly
nka sekibi ahubwo ari umuntu nk'undi wese wasobwe agakosa.
Yanagarutse ku hahise ha R. Kelly kuva
mu bwana bwe. Avuga ko yakuze atazi se, nyuma na Nyina akaza kwitaba Imana.
Ati “R. Kelly akiri mu myaka 6
cyangwa 7 yatangiye kujya ahohoterwa agakoreshwa imibonano mpuzabitsina ari agahungu
gato rimwe yahohotewe na Mushiki we ubundi na nyir'inzu babagamo.”
Ibi yabivugaga asanisha imyanzuro
y'abahanga mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bemeza ko umwana wagize
ihohoterwa rishingiye ku gitsina akiri muto ashobora gukura nawe akazahohotera
abandi.
Mu rukiko hongeye kumvwa abatangabuhamya bashinja R Kelly.
Uwitwa Martinez yagize ati “Nari umukobwa muto
ufite inzozi zo kwaguka mu kuririmba mpura na R. Kelly nizeraga ko azamfasha ahubwo
ampindura uwo gusambanya.”
Uwitwa Faith we yabaye agitangira
kuvuga aba araturitse ararize, Se amufata ku rutugu maze atumbira R. Kelly ati
“Sinaje hano kugushinja, ahubwo undebe nk'umugabo mugenzi wawe, umubyeyi
mugenzi wawe, maze wishyire mu mwanya wanjye kuko njyewe namaze kwishyira mu
wawe.”
Undi mutangabuhamya ni uwitwa Sanjo
we yavuze ko hari igihe R. Kelly yavaga gukina Basketball akaza n'ibyuya atabanje
gukaraba akamukoresha imibonano mpuzabitsina, ariko ikorewe mu kanwa.
Kuwa 15 Kanama 2022, R. Kelly azagaruka imbere y'urukiko. Iki gihe bwo azaba ari kuburana ku cyaha cy'uko abo yahohoteye yabafataga amashusho y'urukozasoni.
Ubwo R. Kelly yari mu rukiko. Ashinjwa gukoresha ububasha bwe mu gushuka abagore n'abana akabakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Lizzette Martinez, umwe mu bakobwa bafashwe ku ngufu na R. Kelly. Yabwiye itangazamakuru ko yagizwe umucakara mu mibonano mpuzabitsina kuva yahura n’uyu muririmbyi. Avuga ko atishimiye igihano cyawe R. Kelly ‘ariko ndishimye’
Jovante Cunningham, umwe mu bafashwe
ku ngufu na Kelly, ubwo yasohokaga mu rukiko kuri uyu wa Gatatu
TANGA IGITECYEREZO