RFL
Kigali

Guterana amagambo: Putin yasubije Boris wavuze ko iyo aza kuba umugore atari gushoza intambara

Yanditswe na: Léonidas MUHIRE
Taliki:30/06/2022 12:58
0


“Iyo Putin aza kuba ari umugore, biragaragara ko atari we ariko. Iyo aza kuba ari we, rwose sintekereza ko yari kuba yarishoye mu bitero by'intambara y'ubusazi, yo kurata ubugabo hamwe n'urugomo mu buryo bumeze nk’uko yabigenje”. Aya ni amwe mu magambo Putin yahereyeho yihanangiriza Boris Johnson.



Nyuma y’amasaha make hakwirakwiye amagambo akakaye ya Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Johnson wibasiye Perezida Putin, kuri ubu Putin na we yamusubije amwibutsa ko mu mateka y’u Bwongereza umugore yishoye mu ntambara yo kurwanira ibirwa.

Perezida Putin yasubije ati: “Ndagira ngo ngaruke gato ku mateka ya vuba (ubwo Margaret Thatcher wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza) yafataga umwanzuro wo gutera Argentine ngo yigarurire ibirwa bya Falkland mu w’1982". Yakomeje ati: "Aho umugore yahisemo gutangiza intambara", kandi byarangiye intsinzi ibaye iy'u Bwongereza muri uwo mwaka.

Aya magambo Prezida Putin yayavugiye Ashgabat mu murwa mukuru w’igihugu cya Turkmenistan giherereye muri Aziya yo hagati yamagana ko ibyo Johnson yamuvuzeho atari byo.

Umuvugizi wa Perezidansi y’u Burusiya, Kremlin Dmitry Peskov na we yasubije ku magambo ya Johnson abwira ibiro ntaramakuru RIA Novosti ko "umusaza mwiza’’ umwanditsi, Sigmund Freud ubushakashatsi bwe bwakabaye hari isomo bwasigiye Johnson.

Na none umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Burusiya, Maria Zakharova, yashinje Johnson kuba afite "ibitekerezo bishingiye ku bintu bidahari” ndetse ananenga inama iherutse y’ibihugu 7 bikize ku Isi avuga ko nta kizima cyayivugiwemo.

Iri terana ry’amagambo hagati y’abakomeye muri politiki ku ntambara y’u Burusiya, si irya none kuko iri rije rikurikira iryabaye hagati ya Perezida Biden n’u Burusiya. Ubwo Perezida Biden yari mu ruzinduko i Burayi muri Werurwe uyu mwaka, yavugiye mu gihugu cya Pologne ko abona Perezida Putin adakwiriye gukomeza kuyobora u Burusiya. 

Ayo magambo akimenyekana, ibiro bye bya White House byihutiye kuvuga ko ibyo ari ibitekerezo by’umuntu ku giti ke ko bidakwiye gufatwa nk’uko Amerika ibona ibintu. N’ubwo ibyo byari bikozwe mu guhosha gukomeza guterana amagambo ariko, ntibyabujije ko u Burusiya busubiza ko ”ibyo atari Biden ubigena” ko ahubwo biri mu biganza by’Abarusiya kugena ugomba kubayobora.


Putin ntari kuvuga rumwe na Boris


Src: Reuters






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND