RFL
Kigali

Uri uw’igikundiro, rudasumbwa, waremwe bitangaje: Shaddyboo yahumurije Dj Dizzo wabwiwe n'abaganga muri Mata 2022 ko asigaje iminsi 90 yo kubaho

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:29/06/2022 16:01
0


Umunyamideli Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo yafashe umwanya ahumuriza mu magambo yuje amarangamutima Mutambuka Derrick umuvanzi w’umuziki uzwi nka Dj Dizzo urembejwe na kanseri uherutse kugera mu Rwanda ku butaka bw’ibisekuru yifuje gusorezaho ubuzima bwe.



Mu butumwa bw’amafoto buherekejwe n’amagambo y’ihumure Shaddyboo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha zirimo Twitter na Instagram, yifatanije na Dj Dizzo mu bihe ari kunyuramo, ati: ”Biragoye kuvuga ibidashoboka, kuko burya inzozi z’ejo hashize ni cyo cyizere cya none kandi ni ukuri kw'ejo hazaza.”

Nyuma yo gukomoza ku kuba icyo umuntu arota ari cyo ageraho kandi icyizere kikaba kirema, Shaddyboo yakomeje abwira Dj Dizzo ati: ”Uri uw’igikundiro, waremwe bitangaje, uri rudasumbwa, umunyempano bitangaje kandi Imana igufiteho umugambi wagutse.”

Dj Dizzo w’imyaka 23 yamenye ko arwaye kanseri yo mu magufwa mu mwaka wa 2018 aza kwivuza aroroherwa, ariko mu mpera z’umwaka ushize wa 2021 yongeye kuremba asubira kwa muganga basanga kanseri yarafashe indi ntera.

Kuwa 04 Mata 2022 ni bwo yabwiwe n’abaganga ko asigaje iminsi 90 yo kubaho, bivuze ko asigaje iminsi 6 ugendeye kuri iyi mibare y'abaganga. 

Yahise afata umwanzuro wo kuza gusoreza ubuzima bwe mu Rwanda aho yageze kuwa 23 Kamena 2022 nyuma y’imyaka 17 yari amaze atahakandagira. Nubwo ariko arwaye, ntiyacitse intege ndetse mu mpera z’icyumweru gishize ari mu bitabiriye igitaramo cya Chop Life Kigali.

Shaddyboo yahumurije Dj Dizzo

Dj Dizzo yanejejwe n'amagambo y'ihumure yabwiwe na Shaddyboo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND