Kigali

Perezida Kagame yiyemeje gufasha urubyiruko rwo muri Commonwealth gushaka umuti w'ibibazo bikibangamiye iterambere ryabo

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/06/2022 19:20
0


Mu gihe u Rwanda rugiye kuyobora umuryango uhuza ibihugu bihuriye ku rurimi rw’icyongereza, Commonwealth, Perezida Paul Kagame arizeza urubyiruko rwo muri uyu muryango ubufatanye mu gushakira umuti ibibazo n’imbogamizi bikibangamiye iterambere n’imibereho myiza y’urubyiruko ruwurimo.



Umukuru w’igihugu ibi yabitangarije mu nama yahuje abahagarariye urubyiruko rwo muri uyu muryango, ndetse na bamwe mu bakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma bari i Kigali mu nama ya CHOGM 2022.

Iyi nama izwi nka Intergenerational Dialogue yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, ikaba ibaye ku nshuro ya 7.

Perezida Kagame yagaragaje ko ubufatanye ari ingenzi mu gushakira umuti ibibazo urubyiruko rwagaragaje, ashimangira ko hafi ya byose bihuriweho n’abato n’abakuru.


Perezida Kagame yijej urubyiruko ubufatanye mu gushaka umuti w'ibibazo bibugarije


Src: RBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND