RFL
Kigali

Bye! Mwarahabaye mu byiza no mu bibi sinzabibagirwa - Mu kiniga cyinshi Sadio Mane yasezeye abafana ba Liverpool babanye imyaka 6

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/06/2022 18:08
0


Rutahizamu w’umunyua-Senegal, Sadio Mane wamaze kwerekeza muri Bayern Munich yo mu Budage avuye muri Liverpool yo mu Bwongereza yari amaze imyaka 6, mu magambo arimo amarangamutima menshi yashimiye abafana b’iyi kipe yakiniye igihe kirekire, ababwira ko afite urwibutso ruzatuma atabibagirwa.



Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Kamena 2022, Sadio Mane yakoze ikizamini cy’ubuzima muri Bayern Munich basanga nta kibazo afite, ahita ashyira umukono ku masezerano y’imyaka itatu agiye kumara i Munich akinira Bayern.

Sadio Mane wari umaze imyaka 6 akinira Liverpool yerekeje mu Budage atanzweho miliyoni 32 z’amayero ashobora kuziyongeraho miliyoni 6 z’amayero nyuma.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kamena 2022, nibwo uyu mukinnyi yanyuze ku mbuga nkoranyambaga ze asezera abafana ba Liverpool bari bamaranye imyaka 6.

Yagize ati: “Nshuti zanjye bafana, biragoye kubona amagambo nabivugamo, gusa ndashaka kubashimira mbikuye ku ndiba y’umutima, nshimishijwe cyane no kuba ndi agace gato mu bagize uruhare mu kugera ku musaruro ushimishije twagize mu myaka 6 ishize.

Mwari muhari mu byiza no mu bibi, sinzabibagirwa”.

Sadio Mane wamaze gusinya amasezerano y’imyaka itatu muri Bayern Munich, yageze Anfield mu 2016 avuye muri Southampton, mu myaka 6 ayimazemo amaze kuyikinira imikino 269 akaba yarayitsindiye ibitego 120.

Mane yafashije Liverpool kwegukana ibikombe 6 bitandukanye birimo Premier League yari imaze imyaka 30 yirukaho, na UEFA Champions League yegukanye mu 2018-19.

Sadio Mane kuri ubu uri muri Bayern Munich nk’umukinnyi mushya ashobora kubisikana na Lewandowski ushobora kwerekeza muri FC Barcelona muri iyi mpeshyi.

Sadio Mane yishimiye ibyo yagezeho ari kumwe na Liverpool mu myaka 6 yayikiniye

Mane yashimiye abafana ba Liverpool babanye mu myaka 6

Magingo aya Sadio Mane ni umukinnyi mushya wa Bayern Munich





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND