RFL
Kigali

Twabanye mu byiza no mu bibi ntacyo nabashinja – Haringingo asezera abafana ba Kiyovu Sport

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/06/2022 16:45
0


Umwaka umwe wari uhagije kugira ngo Umurundi Haringingo Francis asige urwibutso mu mitima y’abafana ba Kiyovu Sport yashimye ubutwari n’ubwitange ariko bamwe muri bo bamwita umugambanyi nyuma yo kwerekeza muri mukeba Rayon Sports.



Haringingo Francis Christian wari umaze umwaka umwe atoza Kiyovu Sport, yamaze kwerekeza muri mukeba Rayon Sports n’itsinda ry’abatoza bafatanyaga akaba yasinye amasezerano y’umwaka umwe.

Mu mwaka umwe Haringingo yatoje Kiyovu Sports, yafashije iyi kipe gusoza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’u Rwanda n’amanota 65, ikaba yararushijwe inota rimwe na APR FC yegukanye igikombe.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Kamena 2022, kuri B&B FM Haringingo Francis yafashe umwanya ashimira abafana ba Kiyovu Sport babanye umwaka wose ndetse anabasezeraho.

Mu kiniga cyinshi Haringingo yagize ati”Hari igikorwa abafana bakoze cyankoze ku mutima by’umwihariko turi i Muhanga, ni abafana navuga bakuriwe na Hemedi bagumye hafi y’ikipe cyane, ndamushimira nk’umuyobozi w’abafana, nkashimira by’umwihariko abafana bose ba Kiyovu Sport, abakunzi bose ba Kiyovu Sport bakoze ibintu bikomeye cyane. Uyu mwaka ntabwo twatangiye neza ariko bakomeje kuba hafi y’ikipe umukino ku mukino turi kumwe, navuga ko twari dufite umukinnyi wa 12 kuri buri mukino, twabanye mu byiza no mu bibi ntacyo nabashinja.

Ndashaka kubashimira by’umwihariko nubwo bifuzaga ko tugumana ariko ni umupira w’amaguru, uyu munsi uba uri hano ejo ukajya hariya”.

Haringingo Francis yasinyiye Rayon Sports kuyitoza mu gihe cy’umwaka umwe aho yifuza kwegukana igikombe cya shampiyona cy’umwaka utaha w’imikino.

Haringingo Francis yamaze gusinyira Rayon Sports avuye muri Kiyovu Sport

Haringingo yasezeye abafana ba Kiyovu bari bamaranye umwaka





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND