RFL
Kigali

Menya impamvu yateye ifungwa ry'uruganda rw'amazi ya Jibu

Yanditswe na: Léonidas MUHIRE
Taliki:22/06/2022 15:41
1


Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA) cyahagaritse amazi y’uruganda rwa Jibu nyuma y’ibizamini byakorewe amazi yarwo bikagaragaza ko atujuje ubuziranenge.



Hagiye gushira icyumweru cyose urwandiko ruhagarika uruganda rw'amazi ya Jibu rwari rumaze igihe rukorera mu Rwanda, yanditswe. Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA) gitangaza ko cyahagaritse amazi y’uruganda rwa Jibu nyuma y’ibizamini byakorewe amazi rwatunganyaga kigasanga nta buzirange yujuje.

Itangazo rya Rwanda FDA [Food and Drugs Authority] ryo kuwa 16 Kamena 2022, rivuga ko ku itariki ya 08 Kamena 2022 ari bwo hakozwe ubugenzuzi bw’uru ruganda hagafatwa ibizamini bikajyanywa muri Laboratwari bagasanga nta buziranenge amazi yarwo afite, ariyo mpamvu bahisemo kuyahagarika ku isoko hose mu gihugu.

Ibarurwa Rwanda FDA yandikiye ubuyobozi bwa sosiyete CCHAF Jibu Franchise Ltd, igira iti: “Dushingiye ku bisubizo byavuye mu bizamini byafashwe ku ruganda rwanyu ruherereye mu Murenge wa Kanombe, mu Kagali ka Kabeza, bigaragaza ko bitujuje ubuziranenge bwagenwe.

Kubera iyi mpamvu, musabwe guhita mufunga urwo ruganda kandi ntabwo mwemerewe gukora cyangwa gushyira ku isoko ibicuruzwa byanyu mutarongera kubyemererwa na Rwanda FDA”.

Ubuyobozi bw'uru ruganda bwari buherutse kumvikana buvuga ko hari abandi bantu babiyitirira, bagatanga amazi ku baguzi atujuje ubuziranenge bayashyize mu macupa y'uru ruganda. Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'uru ruganda mu Rwanda no muri DR Congo, HABIYAREMYE Idriss, yatangarije Igihe ko uru ruganda ruri gutunganya uburyo bushya twazajya rukoresha amazi yabo ku buryo ntawe ushobora kuyigana.

Uru ruganda rwafunzwe rufite ubushobozi bwo gutunganya amazi agera kuri litiro ibihumbi 10 buri munsi. Ni uruganda rukorera mu bihugu binyuranye bya Afurika y'Uburasirazuba harimo u Rwanda, DR Congo, Tanzania, Uganda, Kenya, n'ibindi bitandukanye.

Uruganda rw'amazi rwa Jibu rwashinzwe n'umushoramari w'umunyamerika, Galen Welsch muri 2010 ku isoko rya Afurika y'Uburasirazuba, gusa mu Rwanda no muri Uganda uru ruganda twatangiye kuhakorera muri 2012.















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bagwaneza Césarie1 year ago
    None se Ko iwacu ndeba bakiyacuruza?!





Inyarwanda BACKGROUND