RFL
Kigali

Ubumwe nicyo gishoro gikomeye cy'iterambere twishimira - Meya Nyemazi

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:25/04/2024 7:51
0


Mu Ijambo umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavugiye mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 abari abakozi b'amakomini 5 yahujwe zikaba Akarere ka ka Kayonza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko kubaka u Rwanda mu buryo burambye ari ukwimakaza Ubumwe.



Igikorwa cyo Kwibuka abishwe abari abakozi mu makomini ya Kayonza , Kabarondo,Rukara ,Muhazi na Kigarama yahujwe akaba Akarere ka Kayonza cyabereye ku biro by'Akarere ka Kayonza ku wa Gatatu tariki ya 24 Mata 2024.

Umwe mu bari abakozi muri Komini Muhazi yahanaga imbibi na Komini Kayonza ,Gatera Faustin yavuze ko abayoboye Komini Kayonza kuva mu 1963 uretse uwitwa Bugingo Faustin wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abandi babiri baranzwe no kubiba urwango n'amacakubiri mu bo bayoboraga .

Yagarutse kuri Barigira wayoboye komini Kayonza ashyizweho na Col Rwagafirita kubera ko yanyweraga mu kabari ke , anavuga uburyo Sentware wamusimbuye yaranzwe no gutoteza Abatutsi .

Gatera yanavuze ko  abayoboye amakomini ya Kabarondo, Barahira na Ngenzi , Mpambara Jean wari burugumesitiri wa Komini ya Rukara na Nkurunziza wabaye Burugumesitiri wa Komini Muhazi bagize  uruhare rukomeye mu kwica Abatutsi muri ayo makomini .

Perezida wa IBUKA mu karere ka Kayonza,Nkikabahizi Didace yashimiye ubuyobozi buzirikana abari abakozi b'amakomini mu gihe ubuyobozi bwariho  bwabambuye agaciro. 

Yagize ati" Aba bari abakozi b'amakomini twibuka ,bajyaga mu mirimo ari ukwihugika,bakabaho ari mbarubukeye.Benshi twibuka usanga  barafunzwe babita ibyitso barakubiswe baratotezwa , Jenoside igeze baricwa . Igikorwa nk'iki kibasubiza agaciro twebwe nk'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 turagishima,kitwereka ko nubwo Leta y'abicanyi itabahaye agaciro ariko ubu Leta ibona umusanzu bahaye Igihugu ."

Ndindabahizi yakomeje ati "Turashimira Leta yacu ko yahagaze ku ijambo rikomeye ko Jenoside itazongera kubaho, ibi bituma natwe duteganya gukora imishinga irambye bitandukanye na leta za mbere aho abatutsi batafatwaga nk'abenegihigu bari ba mbarubukeye"

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza,John Bosco Nyemazi mu ijambo rye, yavuze ko Ubumwe bw'Abanyarwanda ariwo musingi w'ejo hazaza k'u Rwanda.

Yagize ati "Gukomeza Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ,ni ingenzi kuko iyo twibuka tuba duha agaciro abakambuwe tuka kandi tuzirikana amateka igihugu cyacu cyanyuzemo ."

Meya Nyemazi yakomeje ati" Iyo twibuka tuzirikana kwimakaza indagagaciro twatojwe n'Igihugu cyacu zirimo guhuza ,kubana gufatanya tukagira Ubumwe.Iyo Twibuka twigisha abakiri bato kugira uruhare mu gusigasira ibyagezweho kugira ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi ."

Meya Nyemazi yanavuze impamvu abanyarwanda bagomba kubaka Ubumwe .

Ati" Igihugu cyacu ni cyiza kubera indagagaciro zo kubana. Ubumwe buriya nicyo gishoro gikomeye cy'iterambere twishimira .  Muri iki gihe tugomba kumva  uruhare ubuyobozi bwiza  bifite.Abayobozi bagomba  gukora inshingano zabo neza .

Ibi  bitandukanye n'ibyakozwe n'ubuyobozi bwa mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubuyobozi bwigishije amacakubiri burasenya burangiza.Ibi biduha umukoro nk'ubuyobozi wo gukomeza kwimakaza Ubumwe ni umusingi wa byose  kuko dufite ibyiza byinshi ariko tudafite Ubumwe n'ubundi abantu bahora baryana ."















Hibutswe abari abakozi b'amakomini 12 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND