RFL
Kigali

Ibihugu 5 bihiga ibindi ku Isi mu burezi bwiza bw'abanyeshuri mu 2022

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:22/06/2022 14:24
0


“Uburezi ni intwaro ikomeye ushobora gukoresha kugira ngo uhindure isi” – Nelson Mandela. Uyu munsi hari uburyo bwinshi wamenyamo uko uburezi buhagaze ku isi. Umuntu wese yifuza kwiga neza kandi heza, niyo mpamvu hakorwa ibyegeranyo bitandukanye ku bihugu wasangamo uburezi bwiza, bigafasha umuntu guhitamo aho yakwigira amashuri.



Mu bihugu 195 bigize isi buri gihugu byibuze kiba gifite amashuri abanza n’ayisumbuye. Abenshi basoje aya mashuri bifuza gukomereza Kaminuza mu bihugu by’amahanga bagahitamo bagendeye ku bihiga ibindi mu gutanga uburezi bwiza, ndetse n’amahirwe ku babashije kwiga muri byo.

Twagaruke ku rutonde rw’ibihugu 5 birusha ibindi uburezi mu 2022 rwakozwe n'igitangazamakuru cyo muri Amerika, US News and World Report, Urubuga rwa BAV, n’ishuri rya Wharton rya Kaminuza ya Penisirivaniya, aho hakozwe ubushakashatsi ku bantu barenga igihumbi bo mu bihugu 78. Uru rutondo rukorwa bigendeye ku mibare yavuyemo. Nkuko tubikesha ikinyamakuru World Population Review.

Abanyeshuri ba Kaminuza ya Harvard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kwiga bitanga ubumenyi rusange ku muntu ndetse bikabasha kumufungurira amahirwe yandi yo mu buzima bwa buri munsi, ariko kugira ngo bugirire akamaro ubuhawe ni uko bugomba kuba ari indakemwa ni ukuvuga bufite ireme. Dore uko ibyo bihugu byashyizwe ku rutonde;

1.Leta Zunze Ubumwe za Amerika

2.Ubwongereza

3.Ubudage

4.Canada

5.Ubufaransa

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyizwe ku mwanya wa mbere, aho umubare munini wa kaminuza zo muri iki gihugu zigengwa na Leta ziherereyemo uko ari 50. Hakaba na kaminuza zigenga zagiye zishingwa n’amadini nka kaminuza ya Dayton yashinzwe na Kiliziya Gatolika, na Kaminuza ya Pacific yashinzwe n’idini ry'aba Metodiste.

Kaminuza zaho zifasha umunyeshuri mu guhitamo amasomo ashoboye, ajyanye n'icyo yifuza kuzakora, ayo masomo akaba ari mu byiciro bitandukanye nk’ubuhanzi, siyansi n'ibindi, bikagendana n'andi masomo yo mu buzima busanzwe nko kwiga indimi z'amahanga zikoreshwa mu itumanaho. Ibi byiciro byose umunyeshuri abihererwa impamyabumenyi.

Iki gihugu cyagaragaje iterambere mu bijyanye n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu kwiga harimo nko gukurikirana amasomo ku murongo utageze mu ishuri, ndetse gishyira n'imbaraga mu bushakashatsi. Ibi bituma benshi bahitamo kwiga muri iki gihugu ndetse 60-65% bagumayo nyuma yo kurangiza amashuri bitewe n'amahirwe uwahize agira nko kubona akazi byoroshye.

                     Kaminuza ya Dayton muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Ubwongereza buza ku mwanya wa kabiri w'ibihugu bifite uburezi bwiza ndetse na kaminuza zizwi ku rwego rw'isi, ibi biha uwahize amahirwe menshi mu bikorwa bitandukanye, no kubona akazi mu byo yize. Buri mwaka abanyeshuri bo mu bihugu 180 bitandukanye ku isi bajya kuhiga kandi uyu mubare wiyongera umwaka ku wundi.

Kaminuza zaho zitanga uburezi buboneye haba mu masomo no mu buryo yigishwamo nko gukora ingendoshuri, hagatangwa kandi ubufasha bw'ibikoresho ku bahiga bibafasha mu kwiga neza, bahuza amasomo y’umunyeshuri n'andi masomo y'ubuzima busanzwe nko kwiga kwikemurira ibibazo, kubasha gusesengura, kwitinyuka n'ibindi bituma atekereza kure.

Uwize muri iki gihugu ahakura inshuti nyinshi kuko hahurirwa n’abantu batandukanye bo mu bihugu by’amahanga, bagahuza ibitekerezo bakanamenya byinshi ku mico itandukanye. Muri iki gihugu hari kaminuza zifite izina rikomeye nka Oxford, Cambridge n'izindi.

                                     Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza

Ku mwanya wa 3 hari Ubudage bufite uburezi bufite umwimerere ndetse impamyabumenyi y'uwahize ikaba yakoreshwa ku Isi hose. Uretse mu bijyanye n’Ubuganga, Amategeko n’Ubuforomo, kuko byigishwa mub uryo bwa gakondo, iki gihugu gitanga uruhushya rwo kubona akazi ku banyeshuri bo mu muryango w'Ubumwe bw’Ibihugu byo mu biyaga bigari.

Bemerera abahiga kwimenyereza umwuga mu bigo by’umurimo bitandukanye, bakanaba baguma mu gihugu amezi 18 nyuma yo kwiga mu gihe bashaka akazi, yakabona akaba yanahatura bya burundu, batanga umwanya wo kubona ubundi bumenyi nka siporo, kuririmba, kumurika imideri, kwandika ibitabo n'ibindi, abafite izo mpano bakabasha kuzizamura.

Canada yashyizwe ku mwanya wa kane nyuma y’Ubudage, nk'igihugu cya nacyo gitanga uburezi bunoze n'amahirwe ku bihumbi by’abanyamahanga bashaka kuhakomereza amasomo, ni igihugu giteye imbere, gitanga akazi ku bahize n’andi mahirwe yabafasha kwiteza imbere, ndetse no kubemerera kuhatura bya burundu.

Kaminuza zaho zifasha umunyeshuri guhitamo ibyo yakwiga byamugirira akamaro, bagendeye cyane ku byo ashoboye. Batanga n'andi masomo y’indimi nk’icyongereza n’igifaransa bikoreshwa ku rwego mpuzamahanga. Iki gihugu kita ku mibereho n’umutekano by’abanyeshuri, bakanoroherezwa mu kubona serivise.

Abanyeshuri b’abanyamahanga bakirwa neza n’abaturage b'iki gihugu, bagahabwa n'aho kuba bahageze, haba muri kaminuza bigaho cyangwa hanze yazo. Ibi bituma Canada iba igihugu cyiza, kikakira umubare munini w'abanyeshuri bavuye mu bihugu byo hanze.

                                Kaminuza ya British Columbia muri Canada

Ubufaransa buri ku mwanya wa 5. Kwiga muri iki gihugu biha agaciro impamyabumenyi y’uwahize ku isoko ry’umurimo kubera uburezi bufite ireme, n’iterambere mu bijyanye n’ubushakashatsi muri iki gihugu. Higishwa kandi ururimi rw’igifaransa n'indi mico itandukanye yo mu Bbufaransa, bagateza n’imbere cyane impano z'abakiri bato.

Abanyamahanga biga muri iki gihugu bakorana n’umushinga uzwi kwizina rya VISALE ushinzwe kumenyera umunyeshuri ubukodi bwo muri kaminuza yigamo mu gihe atakibashije kubwiyishyurira.

SRC: worldpopulationreview.com , shorelight.com , oxfordsummercourses.com , topuniversities.com


Umwanditsi: Dushime Nina Cynthia - InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND