Ku wa gatandatu tariki 11 Kamena, 2022 Kina Rwanda yatangije Kina Rwanda Tour ku kigo cya Gasore Serge Foundation mu karere ka Bugesera.
Uyu munsi ni uwa mbere muri itanu
iteganyijwe muri Kina Rwanda Tour mu bukangurambaga bwo guteza imbere gukina mu
Rwanda.
Uyu munsi wiswe “Hanga Isi y’
Imikino” uri muri gahunda mpuzamahanga yo guteza imbere kwiga binyuze mu mikino
yiswe “Build a World of Play” y’umuryango witwa LEGO Foundation.
Malik Shaffy Lizinde, uhagarariye
Kina Rwanda, yasobanuye intego y’iyi Kina Rwanda Tour. Ati “Twiyemeje gushaka
uburyo bushya bwo kugaragaza akamaro ko gukina, no gutekereza kwiga mu buryo
butamenyerewe na benshi binyuze mu gushishikariza abantu kubona ko gukina ari
inkingi ya mwamba mu mikurire y’umwana.”
“Kina Rwanda Tour ni uburyo bwo kugera
ku bantu aho bari, tukaba tubufatanyirije n’ abafatanyabikorwa duhuje intego yo
guteza imbere imikurire y’abana.
Kina Rwanda Tour yateguwe kubera
umusanzu w’abafatanyabikorwa batandukanye bakora ibijyanye no kwiga binyuze mu
mikino ndetse n’abandi bateza imbere imikurire, imyigire ndetse n’ imibereho
myiza y’ abana.
Iyi gahunda yo gukina izagera mu
tundi turere mu kwezi gutaha yateguwe na Kina Rwanda ifatanyije na UNICEF,
ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’Akarere ka Bugesera, Gasore Serge
Foundation, Sugira Muryango, Agati Library, Rwanda Girl Guides Association,
Kigali Public Library, Mukamira, ndetse na Winnaz.
Aba bafatanyabikorwa bifashishije umwihariko
wabo kugira ngo batume imikino ikurikiza ibyo siyansi ivuga ku mikurire myiza y’
abana.
Umuyobozi w’ akarere ka Bugesera, Bwana Richard Mutabazi nawe yashimangiye akamaro ko gukina avuga ko bifasha abana kugira ubuzima bwiza, kwiga byinshi ndetse no gusobanukirwa amarangamutima yabo.
Ati “Mu karere ka Bugesera dushishikariza
ababyeyi gufata umwanya bagakina n’abana kuko bifasha mu kurushaho gusabana no
kuba inshuti ndetse bigafasha cyane no mu mikurire yabo.”
Yongeraho ati “Ni byiza ko Kina
Rwanda iri guteza imbere akamaro ko gukina hirya no hino mu gihugu, twishimiye
kuba twarabakiriye mu karere kacu, kandi twifuza ko bazagaruka.”
Julianna Lindsey, uhagararariye
UNICEF mu Rwanda nawe yongeye kugaragaza ko UNICEF igikomeye ku ntego yayo yo
guteza imbere kwiga binyuze mu mikino mu Rwanda ifatanyije n’abandi
bafatanyabikorwa.
Yanashimangiye akamaro ko gukina
agira ati “Gukina ni bwo buryo bwo kwiga ubwoko bwacu bukunda kurusha ibindi.
Twishimiye gufatanya na Kina Rwanda mu guha abana batandunye bo hirya no hino
mu gihugu amahirwe yo gukina guseka, kubyina, ariko cyane cyane kwiga ubumenyi
bwo gukemura ibibazo, guhanga udushya no kudacika intege. Ubu ni ubumenyi buzarushaho
kuba ingiramakamaro uko bazagenda bakura.”
Uyu munsi waranzwe n’ibyishimo ku
bana n’ababyeyi barenga 700 bawitabiriye. Abana amagana bagaragaye biruka, basimubuka,
bashushanya, bakora ubukorikori, baseka ndetse banamenyana n’ abandi - ibyishimo
ni bimwe mu by’ ingenzi uyu munsi wagaragaje ariko si byo byonyine.
Uko abatabirye bagendaga bazenguka
bava mu gice kimwe cy’imikino bajya mu kindi, babonye ko hari ubumenyi butandukanye
abana bungukira mu gukina ndetse by’ umwihariko babona kuri wese yakina.
Umwe mu babyeyi bitabirye akaba
yaranaherekeje abana batatu yagize ati “Icyanshimishije cyane ni ugukina ‘Agati’
uko twasiganwaga n’abana no bo babonye ko natwe burya dushobra gukina.”
Umufashamyuvire wo muri gahunda ya Sugira Muryango, igamije guteza imbere imiryango ikomeye n’abana bafite ubuzima bwiza, yavuze ko ababyeyi bakina n’ abana babo kuva bakivuka baba barushaho gukangura ubwonko bw’umwana akiri muto.
Undi mubyeyi nawe yongeyeho ko:
“Byari biryoshye kandi byadufashije kurushaho kumenya abana bacu n’ ibyo bakunda
kurusha ibindi.”
Luckman Nzeyimana, umunyamakuru kuri
Television Rwanda akaba n’ umubyeyi utuye
i Bugesera, na we yazanye umukobwa we uwo munsi, ndetse anashishikariza abandi babyeyi
gushyira imbaraga mu gutuma abana bungukira byinshi gukina.
Agira ati “Tujye duha abana bacu
umwanya wo gukina, kugira ngo bamenyane, kuko ejo bibafasha no kuzaba inshuti
binyuze mu gukina.”
Inyange Industries, ni umwe mu
bafatanyabikorwa b’uwo munsi, ikaba n’umuryango ugamije gutuma abana banywa
ibikomaka ku mata biryoshye kandi bifite intungamubiri binyuze mu gice cy’ ibyo
bakora byitwa Mukamira.
Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa
muri Inyange Industries, Garuka Patricia ati “Gufatanya na Kina Rwanda ni byiza
kuko duhuje intego. Twese hamwe duteza imbere imikurire myiza y’ abana ku
mubiri ndetse n’ubwenge. Tugamije gutanga umusanzu wacu ngo turusheho kugira
umubare munini w’abana bafite ubuzima buzira umuze, bishimye kandi bakunda
gukina.”
Ababyeyi n’abandi bita ku bana
baherekeje abana kuri uwo munsi bagize umwanya wo kuganira n’ abafatanyabikorwa
bari aho kugira ngo barusheho gusobanukirwa kwiga binyuze mu mikino ndetse n’
uko babikoresha mu buryo barera abana kugira barusheho gufasha abana mu
mikurire yabo.
Kina Rwanda Tour ni gahunda izakomeze
mu kwezi kwa Nyakanga, utundi turere na two tuzagira ibikorwa bisa n’iki;
Rubavu ikazakira uyu munsi taiki ya 9, Musanze tariki 16, Nyanza tariki 2, na
Gasabo tariki ya 30.
Mu mezi yashize, Kina Rwanda yanahuguye abakorera ibitangazamakuru bitandukanye mu gukora inkuru ziteza imbere kwiga binyuze mu mikino ndetse binyuze mu biganiro ku ma radiyo na televisyo, n’ imbuga nkoranyambaga bagiye bagaragaza akamaro ko gukina mu mikurire y’ abana.
Ku wa gatandatu, Kina Rwanda yatangije Kina Rwanda Tour ku kigo cya Gasore Serge Foundation mu karere ka Bugesera
Kuva mu 2021, Kina Rwanda yatangiye ubukangurambaga bwo gushishikariza abakuru gukina n'abana
Arthur Nkusi, umwe mu batoza mu mahugurwa ya Kina Rwanda
Umwana iyo yakinnye arishima, aranezerwa, akunguka ubumenyi
Intego ya Kina Rwanda ni ukwagura ubukangurambaga bugaragaza akamaro gukina bigira mu buzima bw’abana
Umunyamakuru kuri Televiziyo Rwanda
akaba n’ umubyeyi utuye i Bugesera, Luckman Nzeyimana yari kumwe n’umwana we
muri Kina Rwanda
Gasore Serge yashimye Kina Rwanda
yatangirije ubu bukangurambaga mu Karere ka Bugesera, by’umwihariko mu kigo
yashinze
Mc Brian, uri mu bashyushyarugamba bakomeye mu Rwanda yifashishijwe no muri Kina Rwanda
Ni inshingano z’ababyeyi gufasha abantu gukina imikino kugira ngo bamenye byinshi
Imikino irimo nka ‘agakoni’, ‘kiresesi’ n’indi yiganza cyane muri Kina Rwanda
Kina Rwanda ni umuryango Nyarwanda ndetse ukorera no mu bindi bihugu, wemera ko gukina ari umusemburo w’iterambere ry’ubukungu n’imibanire mu bantu
Abana bahabwa umwanya wo gususurutsa
bagenzi babo. Uyu ni Dj ukiri muto
Umunyamakuru wa Kiss Fm, Antoinette
Niyongira yakinnye n’abana biratinda
Gukina n’abana byubaka urukundo
hagati y’umubeyi n’umwana
Guha abana amahirwe yo gukinira mu rugo, bitanga icyizere cyo kugera ku nzozi zabo binyuze mu kunguka ubumenyi babinyujije mu mikino
Kina Rwanda Tour ni gahunda izakomeze mu kwezi kwa Nyakanga
Muri Mata 2021, Kina Rwanda yatangiye
umushinga witwa ‘Play for Success’, ugamije gukora ubukangurambaga ku kamaro ko
kwiga binyuze mu gukina
Uyu munsi waranzwe n’ibyishimo ku
bana n’ababyeyi barenga 700 bawitabiriye
TANGA IGITECYEREZO