RFL
Kigali

Nyarutarama: Inzu igeretse ifite agaciro ka Miliyoni 87 Frw igiye kugurishwa muri cyamunara

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/06/2022 12:42
0


Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy'Umwanditsi Mukuru, Ref. No 022-050004 (00520/2022/RCV/ORG) cyo kuwa 18/05/2022 cyo kugurisha ingwate mu cyamunara hagamijwe kwishyura umwenda wa Banki;



Ushinzwe kugurisha ingwate aramenyesha abantu bose ko azagurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa ugizwe n'inzu igeretse yubatse mu kibanza kibaruwe kuri UPI: 1/02/13/02/3225 giherereye mu mudugudu wa Kibiraro I, Akagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali; ku buso bungana na M 2 132 (SQM) gifite agaciro kangana na 87,380,900 Frw.

Ipiganwa rizakorerwa mu buryo bw'ikoranabuhanga ku rubuga: www.cyamunara.gov.rw rizatangira kuwa 10/06/2022 saa yine z'amanywa (10H00AM). Abifuza gupiganwa bagomba kubanza kwishyura ingwate y'ipiganwa ya 5% y'agaciro k'umutungo ingana na 4,369,045 Frw, agashyirwa kuri konti No; 00040-06965754-29 iri muri Banki ya Kigali (BK) yitwa MINIJUST-ACTION FUNDS icungwa na Minisiter y'Ubutabera.

Kuwa 17/06/2022 saa yine (10H00AM) ikoranabuhanga rizatangaza ku nshuro ya mbere amazina y'abapiganwe n'ibiciro batanze. Nihatagira uwegukana umutungo ugurishwa; 

Kuwa 19/06/2022 saa Yine z'amanywa (10H00AM) ipiganwa mu ikoranabuhanga rizakomeza. Kuwa 26/06/2022 saa yine (10H00AM) ikoranabuhanga rizatangaza ku nshuro ya kabiri amazina y'abapiganwe n'ibiciro batanze. Nihatagira uwegukana umutungo ugurishwa; 

Kuwa 28/06/2022 saa Yine z'amanywa (10H00AM) ipiganwa mu ikoranabuhanga rizakomeza. Kuwa 05/07/2022 saa Yine (10H00AM) ikoranabuhanga rizatangaza ku nshuro ya 3 ari nayo ya nyuma uko ibiciro byatanzwe ku nshuro zose bisumbana ndetse n'urutonde rw'abapiganwe bose, maze umutungo ugurishwa wegukanwe n'uwatanze igiciro kinini muri izo nshuro eshatu.

Uwatsindiye cyamunara azishyura binyuze kuri konti No: 01720870028 y'ushinzwe kugurisha ingwate: Uwimbabazi Lea iri muri Bank of Africa Rwanda Plc.

Gusura umutungo ugurishwa bizajya bikorwa buri munsi mu masaha y'akazi. Ifoto n'igenagaciro byawo biboneka ku rubuga (www.cyamunara.gov.rw)

Abifuza ibindi bisobanuro bahamagara ushinzwe kugurisha ingwate kuri telefone ndendanwa: 0788606663

Bikorewe i Kigali kuwa 31/05/2022

Ushinzwe kugurisha ingwate, Me Uwimbabazi Lea







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND