RFL
Kigali

Rayon Sports yanyagiye Etincelles FC, Rudasingwa Prince ajyanwa mu bitaro - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:22/05/2022 19:02
0


Rayon Sports yakinishije ikipe ya kabiri yatsinze Etincelles FC ibitego 3-1, mu mukino wagaragayeho abafana mbarwa.



Ni umukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, utangira ucyerereweho iminota 15  kuko kuri iki cyibuga hari habanje kubera umukino Gasogi United yatsinzemo Musanze FC ibitego 2-1. Rayon Sports yatangiye iri hejuru, n'ubwo yari yakoresheje abakinnyi benshi biganjemo ikipe ya kabiri.

Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga:
Hatagekimana
Muvandimwe JMV
Sekamana Maxim
Isaac Nsengiyumva
Kwizera Pierre
Ishimwe Kevin
Mitima Isaac
Samuel Ndizeye
Prince Rudasingwa
Mugisha Prancois
Mico Justin

Ku munota wa 13 gusa, Prince Rudasingwa yatsinze igitego cya mbere ku mupira wari uturutse kuri Ishimwe Kevin, Prince ashyiraho umutwe ahita yandikisha igitego cya mbere.

Nyuma y'iminota 5 gusa, Rudasingwa Prince yaje kugongana na Myugariro wa Etincelles FC, akomereka ku mutwe byatumye ajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports ikiyoboye n'igitego kimwe ku busa, ndetse inarusha ikipe ya Etincelles FC guhererekanya umupira.

Abakinnyi 11 Etincelles FC yabanje mu kibuga:

Lulu Thierry
Nshimiyimana Abdou
Bizimana iptihadji
Uwiringiyimana Christophe
Bizimungu Omar
Murengezi Rodrigue
Fosso Fabrice
Mutebi Rashid
Ntwali Jacques
Itangishaka Ibrahim
Nsabimana Hussein

Igice cya kabiri kigitangira, Mutebi Rashid yatsinze igitego cyo kwishyura ku ruhande rwa Etincelles FC, umukino usa nk’aho usubiye irudubi.

Ku munota wa 57 na 62, Mico Justin utaherukaga mu kibuga yaje gutsinda ibitego 2 by'intsinzi, Rayon Sports irarana amanota atatu. Rayon Sports yagumye ku mwanya wa 3 n'amanota 47, Etincelles FC iguma ku mwanya wa 12 n'amanota 31.

Indi mikino uko yagenze

Gasogi United 2-1 Musanze FC
Rutsiro FC 2-3 Police FC
Rayon Sports 3-1 Etincelles FC

Ku munsi wejo

Gorilla FC vs APR FC
Kiyovu vs Etoile de L'Est
Mukura vs Gicumbi FC




Prince Rudasingwa yishimira igitego yatsinze

Rudasingwa ubwo yakoraga impanuka


Rudasingwa Prince nyuma yo gutsinda igitego yaje gukomereka ajyanwa mu bitaro nyuma aragaruka

Rudasingwa Prince ashyirwa mu mbangukira gutabara

Kit Manager wa Rayon Sports atwaye inkweto Rudasingwa Prince yari yambaye

Rudasingwa Prince nyuma yo kwitabwaho yagarutse ku kibuga

Abafana ntabwo bari bashamaje


Umutoza wa Rayon Sports Jorge Manuel da Silva abwira abakinnyi be ati mutuze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND