Mu Karere ka Nyamasheke hagiye kubera igiterane gikomeye cyatumiwemo abahanzi n'abaramyi bakunzwe mu muziki wa Gospel i Kigali barimo Theo Bosebabireba, Thatien Titus, Healing worship Team na Aime Frank.
Ni igiterane gikomeye cy’ivugabutumwa cyateguwe na Christian Communications ku bufatanye n’umuryango w’ivugabutumwa Jesus Heals Miracle Campaign wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Iki giterane gifite intego iboneka mu Abaheburayo 14:3 havuga ngo’’Yesu uko yari ejo n’uyu munsi niko ari niko azahora iteka ryose.
Byitezwe ko Abahanzi b’ibyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bazaririmba muri iki giterane kizabera mu kibuga kinini cyane giherereye muri Nyamasheke ahitwa mu Kirambo hafi y’isoko gifite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga ibihumbi icumbi.
Bamwe mu bahanzi mu muziki wa Gospel bateganijwe muri iki giterane cy'imbaturamugabo barimo Theo Bosebabireba, Thatien Titus, Kabaganza Liliane, Aime Frank ndetse na Healing Worship Team. Uretse kandi aba bahanzi hateganijwe ko abakomoka muri aka karere nabo bazahabwa umwanya bakagaragaza impano zabo.
Iki giterane kandi kizazamo umuvugabutumwa uzaturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa David Sackey uyobora umuryango Jesus Heals Miracle Campaign ku isi akaba ari nawe muvugabutumwa muri iki giterane.
Umuhuzabikorwa w’iki giterane Nicodeme Nzahoyankuye yabwiye InyaRwanda.com ko gutekereza iki giterane mu karere ka Nyamasheke bivuze ko Imana hari byinshi yifuza kuhakora binyuze mu ivugabutumwa nk’iri. Yanavuze kandi ko batekereza kwagura ibiterane binini muri aka karere uko amikoro azakomeza kubikunda.
Nicodeme usanzwe ari n'umunyamakuru wa Magic Fm mu kiganiro cy'Iyobokamana, avuga ko muri mu karere ka Nyamasheke hari benshi bakeneye guhembuka, benshi bakabohoka, abandi bakakira Kristu bwa mbere. Yavuze ko abatuye hirya no hino mu duce turi kure y’aho igiterane kizabera hari bisi yateganijwe izajya kubafata ikabazana aho igiterane cyabereye ndetse ikazanabacyura nyuma y'igiterane.
Uretse ivugabutumwa mu ndirimbo n'ijambo ry'Imana, yavuze ko hari ibikorwa byo gufasha abaturage kwishyura mitiweli ku batishoboye ku bufatanye n’akarere ka Nyamasheke. Ev. David Sackey yagize ati: "Aho tujya hose tureba icyo twakora ku buzima bw'abantu, hari aho tuvura abantu kuko tugira bamwe bakora ubuvuzi gusa mu Rwanda ho birihariye ko twabanje gutekereza kugira abo duha ubwisungane mu kwivuza. Tuzatanga ubwo bwisungane ku bantu bagera kuri 500 ku bufatanye n'akarere. Turifuza ko abantu babohoke mu buryo bw'umwuka n'umubiri".
Evangelist David Sackey
Healing Worship Team igiye gukorera ivugabutumwa i Nyamasheke
Theo Bosebabireba uherutse gutumirwa i Kampala mu giterane cyabaye mu ntangiriro z'uku kwezi, ari mu bahanzi bazaririmba mu giterane cy'i Nyamasheke
Aime Frank ni umwe mu bazaririmba muri iki giterane
Liliane Kabaganza utuye muri Kenya ategerejwe i Nyamasheke
Thacien Titus ni umwe mu bahanzi bategerejwe i Nyamasheke
Mu Karere ka Nyamasheke hagiye kubera igiterane gikomeye
TANGA IGITECYEREZO