RFL
Kigali

Jux witezwe kuri Album nshya ya The Ben yatunguranye asomana byimbitse na Huddah anemeza ko amukunda-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:18/05/2022 20:46
0


Juma Mussa Mkambala uzwi nka Jux uri mu bakomeye mu muziki wa Akarere ka Afrika y'Iburasirazuba yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho ye asomana n’umushabitsi w’umunya Kenya Huddah Monroe uri mu bafite imbuga nkoranyambaga zikomeye ziri no mu byatumye aba icyamamare.



Jux yasangije abamukurikira amafoto n’amashusho amugaragaza asomana byimbitse na Huddah uri mu bagaragaye mu kiganiro cy’uruhererekane cya Big Brother akaza no kwinjira mu bushabitsi ndetse bufite aho buhuriye n’imyidagaduro bituma aba ari kumwe n’ibyamamare binyuranye.

Ibi byose bikaba byahise bitangira gukwirakwizwa hirya no hino dore ko nubwo byavugwaga ko aba bombi bari mu rukundo, ariko Jux noneho yabishyize ku rundi rwego agira ati:”Ndagukunda na roho yanjye yose Huddah.”

Mu kwezi kwa Kanama 2021 uyu muhanzi yagaragaye ari kumwe na The Ben na Ben Pol, ndetse byitezwe ko kuri Album nshya ya The Ben igiye kujya hanze uyu muhanzi nawe ari mu bazayigaragaraho.

Umwaka washize ni bwo The Ben yashimangiye ko afitanye umushinga na Jux na Ben Pol

Jux na Huddah barebana ubwuzu

Huddah asomana na Jux


Jux wakundanyeho na Vanessa Mdee yaneruye abwirira ku karubanda Huddah ko amukunda

Amafoto yasakajwe binyuze ku mbuga nkoranyambaga za Jux nyuma yuko yafatiwe mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Simuachi'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND