Juma Mussa Mkambala uzwi nka Jux uri mu bakomeye mu muziki wa Akarere ka Afrika y'Iburasirazuba yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho ye asomana n’umushabitsi w’umunya Kenya Huddah Monroe uri mu bafite imbuga nkoranyambaga zikomeye ziri no mu byatumye aba icyamamare.
Jux yasangije abamukurikira
amafoto n’amashusho amugaragaza asomana byimbitse na Huddah uri mu bagaragaye
mu kiganiro cy’uruhererekane cya Big Brother akaza no kwinjira mu bushabitsi
ndetse bufite aho buhuriye n’imyidagaduro bituma aba ari kumwe n’ibyamamare
binyuranye.
Ibi byose bikaba byahise bitangira gukwirakwizwa hirya no hino dore ko nubwo byavugwaga ko aba bombi bari mu rukundo, ariko Jux noneho yabishyize ku rundi rwego agira ati:”Ndagukunda na roho yanjye yose Huddah.”
Mu kwezi kwa Kanama 2021 uyu muhanzi yagaragaye ari kumwe na The Ben na Ben Pol, ndetse byitezwe ko kuri Album nshya ya The Ben igiye kujya hanze uyu muhanzi nawe ari mu bazayigaragaraho.
Umwaka washize ni bwo The Ben yashimangiye ko afitanye umushinga na Jux na Ben Pol
Jux na Huddah barebana ubwuzu
Huddah asomana na Jux
Jux wakundanyeho na Vanessa Mdee yaneruye abwirira ku karubanda Huddah ko amukunda
Amafoto yasakajwe binyuze
ku mbuga nkoranyambaga za Jux nyuma yuko yafatiwe mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Simuachi'
TANGA IGITECYEREZO