Umuhanzi uri mu nkingi z’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Alexis Dusabe, yateguje abantu igikorwa cy’ivugabutumwa rishingiye ku ndirimbo kiswe Kigali Gospel Fest yifuza ko kizaba ngarukamwaka kandi kigakuka kigasumba umuziki gusa kigera no mu bindi bikorwa uko imyaka izagenda iza.
Mu
kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri, Alexis Dusabe wari uri kumwe n’umugore we yagize ati: ”Intego
yanjye nk'uko bisanzwe ni iyo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo nkoresheje
impano yo kuririmba.”
Avuga
ko kandi intego yiyemeje azakomeza kuyinambaho kandi mu gihe cyose Imana izabimushoboza
atazigera yishyuza abantu mu bikorwa byose azategura bijyanye n’umuziki we, ibi
bikaba atari ubwa mbere abitangaje ariko yongeye kubishimangira.
Ati:”
Koko niyemeje kwamamaza ubutumwa bwiza mu ndirimbo ntishyuje, ndi korera, ndi
umworozi kandi ndanacuruza. Ibyo byose bigenda byaguka ariko ntibiragera ku
rwego rwatuma mpagarika igitaramo nk'ikigiye kuba. Ni yo mpamvu hari abaterankunga
badufashije.”
Umugore
wa Alexis Dusabe nawe yagize icyo atangaza cyane agaruka ku bufasha bwe mu
rugendo rw’umuziki w’umugabo we ati:” Gahunda zose nubwo zaba iz’umuziki
n'izindi zose tuba twafatanije kuzitegura nubwo aba ari we uvuga nanjye ndimo
kandi gahunda yo kubaho kwacu ni uko Imana ishimwa.”
Alexis Dusabe wateguye iki gitaramo azafatanya n’abahanzi barimo Israel Mbonyi
na Papi Clever kuririmbira Imana. Avuga ko iteka bihora kuri we ari bishya bityo ibyo
abantu bafite kwitega bikaba ari byinshi.
Mu
bindi bikorwa biteganijwe muri Kigali Gospel Fest Alexis harimo gutanga
ubutumwa bwiza, ubuhamya bw'umwe mu baretse gukoresha ibiyobyabwenge kimwe n’itangwa
rya Bibiliya ku bazakira agakiza.
Iki
gikorwa kiri mu bikomeye mu ivugabutumwa rya gikristo kikaba kizaba kuwa Gatanu tariki 20
Gicurasi 2022 muri Car Freezone rwagati mu mujyi wa Kigali. Kwitabira nta kiguzi bisaba kandi ntibigombera idini cyangwa itorero.
Alexis Dusabe afite indoto ko igihe kimwe Kigali Gospel Fest izagaba amashami no mu bindi bikorwa bitari umuziki
Alexis Dusabe n'umugore we umufasha muri buri kimwe birimo n'umuziki
Umugore wa Alexis Dusabe yatangaje ko kubaho kwabo nyako ari ukubana bubaha Imana
Ibitangazamakuru byitabiye ari byinshi
Igitaramo Alex Dusabe azahuriramo na Mbonyi na Papi
TANGA IGITECYEREZO