RFL
Kigali

Niyemeje gukora ubutumwa bwiza ntishyuje-Alexis Dusabe yatumiye abantu muri Kigali Gospel Fest azahuriramo na Israel Mbonyi na Papi Clever-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:18/05/2022 11:02
0


Umuhanzi uri mu nkingi z’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Alexis Dusabe, yateguje abantu igikorwa cy’ivugabutumwa rishingiye ku ndirimbo kiswe Kigali Gospel Fest yifuza ko kizaba ngarukamwaka kandi kigakuka kigasumba umuziki gusa kigera no mu bindi bikorwa uko imyaka izagenda iza.



Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri, Alexis Dusabe wari uri kumwe n’umugore we yagize ati: ”Intego yanjye nk'uko bisanzwe ni iyo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo nkoresheje impano yo kuririmba.”

Avuga ko kandi intego yiyemeje azakomeza kuyinambaho kandi mu gihe cyose Imana izabimushoboza atazigera yishyuza abantu mu bikorwa byose azategura bijyanye n’umuziki we, ibi bikaba atari ubwa mbere abitangaje ariko yongeye kubishimangira.

Ati:” Koko niyemeje kwamamaza ubutumwa bwiza mu ndirimbo ntishyuje, ndi korera, ndi umworozi kandi ndanacuruza. Ibyo byose bigenda byaguka ariko ntibiragera ku rwego rwatuma mpagarika igitaramo nk'ikigiye kuba. Ni yo mpamvu hari abaterankunga badufashije.”

Umugore wa Alexis Dusabe nawe yagize icyo atangaza cyane agaruka ku bufasha bwe mu rugendo rw’umuziki w’umugabo we ati:” Gahunda zose nubwo zaba iz’umuziki n'izindi zose tuba twafatanije kuzitegura nubwo aba ari we uvuga nanjye ndimo kandi gahunda yo kubaho kwacu ni uko Imana ishimwa.”

Alexis Dusabe wateguye iki gitaramo azafatanya n’abahanzi barimo Israel Mbonyi na Papi Clever kuririmbira Imana. Avuga ko iteka bihora kuri we ari bishya bityo ibyo abantu bafite kwitega bikaba ari byinshi.

Mu bindi bikorwa biteganijwe muri Kigali Gospel Fest Alexis harimo gutanga ubutumwa bwiza, ubuhamya bw'umwe mu baretse gukoresha ibiyobyabwenge kimwe n’itangwa rya Bibiliya ku bazakira agakiza.

Iki gikorwa kiri mu bikomeye mu ivugabutumwa rya gikristo kikaba kizaba kuwa Gatanu tariki 20 Gicurasi 2022 muri Car Freezone rwagati mu mujyi wa Kigali. Kwitabira nta kiguzi bisaba kandi ntibigombera idini cyangwa itorero.

Alexis Dusabe afite indoto ko igihe kimwe Kigali Gospel Fest izagaba amashami no mu bindi bikorwa bitari umuziki

Alexis Dusabe n'umugore we umufasha muri buri kimwe birimo n'umuziki

Umugore wa Alexis Dusabe yatangaje ko kubaho kwabo nyako ari ukubana bubaha Imana

Ibitangazamakuru byitabiye ari byinshi


Igitaramo Alex Dusabe azahuriramo na Mbonyi na Papi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND