RFL
Kigali

Lyza Keza wa Murenzi na Rudakenga akomeje kwerekwa urukundo n’ibyamamare-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:18/05/2022 8:32
0


Lyza Keza Kamatari, imfura ya Murenzi Kamatari na Aline Rudakenga ikomeje kugaragarizwa urukundo n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda, by’umwihariko abatuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Benshi mu bantu bakunzwe mu myidagaduro nyarwanda bakomeje kugaragara mu mafoto bari kumwe n’umwana uteye ubwuzu, bamwe bagaragaza ko ari ba nyirasenge abandi ba se wabo.

INYARWANDA nyuma yo kubona ko uyu mwana akomeje kwibazwaho byinshi no kwifotoranya n’abantu batandukanye biganjemo ibyamamare, birimo Meddy na Mimi bamwe bazi ko ari n’imfura yabo imaze amezi abiri ibonye izuba, twifuje kumugarukaho.

Umwana w’umukobwa ukomeje kugaragarizwa urukundo n’ibyamamare bitandukanye yabonye izuba kuwa 08 Nzeri 2021, avuka kuri Murenzi Kamatari wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda nka Mr Nzi aho yakoraga kuri radiyo Contact na Aline Rudakenga.

Yiswe n’ababyeyi be Lyza Keza Kamatari. Ni imfura ndetse kugeza ubu ni we mwana wenyine wa Murenzi na Aline bashakanye mu mwaka wa 2018 mu birori byabereye mu Rwanda, mu Karere ka Nyamata n’ubwo bwose aba bombi batuye ku mugabane wa Amerika.

Mimi na Lyza bamwe bacyeka ko ari uwe

Miss Rwanda 2009 Bahati Grace na Lyza

Meddy na Lyza, imfura ya Murenzi

Kuwa 08 Nzeri 2021, nibwo Murenzi na Aline babonye imbuto y'imfura yabo bise Lyza

Byari ibyishimo bikomeye kuri Murenzi ubwo yungukaga imfura ye y'umukobwa

Ubukwe bwa Murenzi na Aline bwabereye mu Rwanda muri 2018

 Lyza yafunguriwe urubuga rwa Instagram akibona izuba








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND