Lyza Keza Kamatari, imfura ya Murenzi Kamatari na Aline Rudakenga ikomeje kugaragarizwa urukundo n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda, by’umwihariko abatuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Benshi mu bantu bakunzwe mu myidagaduro nyarwanda bakomeje
kugaragara mu mafoto bari kumwe n’umwana uteye ubwuzu, bamwe bagaragaza ko ari
ba nyirasenge abandi ba se wabo.
INYARWANDA nyuma yo kubona ko uyu mwana akomeje kwibazwaho
byinshi no kwifotoranya n’abantu batandukanye biganjemo ibyamamare, birimo Meddy
na Mimi bamwe bazi ko ari n’imfura yabo imaze amezi abiri ibonye izuba, twifuje
kumugarukaho.
Umwana w’umukobwa ukomeje kugaragarizwa urukundo
n’ibyamamare bitandukanye yabonye izuba kuwa 08 Nzeri 2021, avuka kuri Murenzi
Kamatari wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda nka Mr Nzi aho
yakoraga kuri radiyo Contact na Aline Rudakenga.
Yiswe n’ababyeyi be Lyza Keza Kamatari. Ni imfura ndetse
kugeza ubu ni we mwana wenyine wa Murenzi na Aline bashakanye mu mwaka wa 2018
mu birori byabereye mu Rwanda, mu Karere ka Nyamata n’ubwo bwose aba bombi batuye
ku mugabane wa Amerika.
Mimi na Lyza bamwe bacyeka ko ari uwe
Miss Rwanda 2009 Bahati Grace na Lyza
Meddy na Lyza, imfura ya Murenzi
Kuwa 08 Nzeri 2021, nibwo Murenzi na Aline babonye imbuto y'imfura yabo bise Lyza
Byari ibyishimo bikomeye kuri Murenzi ubwo yungukaga imfura ye y'umukobwa
Ubukwe bwa Murenzi na Aline bwabereye mu Rwanda muri 2018
TANGA IGITECYEREZO