RFL
Kigali

Etienne Nkuru yasohoye indirimbo "Tuyishime" yakoranye na BKy iri mu njyana ya Rumba baririmbamo ko Yesu ari isukari yabo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/05/2022 10:59
0


Umuramyi Etienne Nkuru yashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho "Tuyishime" yakoranye na BKy umuhanzi akaba n'umu Producer w'indirimbo z'amashusho. Ni indirimbo irimo udushya tunyuranye uhereye ku njyana ikozemo ya Rumba ikunzwe cyane muri DR Congo ndetse n'imyambarire ya Kinyafrika y'abakobwa n'abagore bagaragara mu mashusho yayo.



Etienne Nkuru na BKy batuye mu gihugu cya Canada, bombi bakaba ari abaramyi b'abahanga cyane mu kiragano gishya. Nkuru Etienne yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo 'Tuyishime' yayanditse mu mpera za 2021 nyuma yo kubera "ibyo Imana idukorera umunsi ku wundi kuva mu kwa Mbere kugeza mu kwa Cumi n'abiri twabonye uburinzi byayo. Ni nayo mpamvu twayise 'Tuyishime'. Ni byiza ko tuzirikana imirimo Imana idukorera uko bukeye n'uko bwije".

Yavuze ko BKy bakoranye indirimbo ari "umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, ni nawe waririmbye indirimbo abantu bakunze cyane yitwa 'Boyaye Boyaye'". Amashusho y'iyi ndirimbo "Tuyishime" yafatiwe muri Canada mu muryi wa Edmonton, atunganywa na BKy "asanzwe ukora ama Video meza cyane". Nkuru yavuze ko bashimye kugaragaza ababyeyi bambaye ibitenge "kubera ko igitenge ni umwambaro wiyubashye w'aba mama".


Etienne Nkuru ari mu baramyi bagezweho muri iyi minsi

Twamubajije impamvu iyi ndirimbo igaragara kuri shene ya Youtube ye n'umugore we [Etienne & Alice], nyamara umugore we Alice akaba ataragaragara na rimwe aririmbana nawe, adubiza agira ati "Yego indirimbo igaragara kuri YouTube ya Etienne na Alice, kuko ni ho dusanzwe dukorera ibikorwa byacu nk'umuryango. Umufasha wanjye ntabwo aririmba ariko aranshyigikira iyo dukoze video ayigaragaramwo;

Ariko nyuma yaho dukora ibiganiro kuri channel yacu buri cyumweru haboneka igikorwa tuba twabakoreye nk'abakunzi bacu njyewe n'umufasha wanjye. Ni igikorwa twiyemeje kuzajya dukora 'every week' (buri cyumweru). Ubutumwa nasoza mvuga ndashimira umufasha wanjye kumba hafi. Ndashimira Inyarwanda ku bufasha iduha, ndashimira n'abakunzi bacu badukuririra hirya no hino, nshimira n'abantu bose twabanye mu gu shooting iyi ndirimbo. Imana ibahe umugisha". 

Mu gusoza, Etienne Nkuru yasabye abakunzi b'umuziki wa Gospel kumushyigikira mu buryo bwose bushoboka. Ati "Tubasaba kuguma kudushyigikira natwe tuzaguma tubazanira ibintu byiza buri cyumweru tuzajya tubaha ibiganiro bitandukanye'. Indirimbo yasohoye ifite iminota 4 n'amasegonda 3. Etienne na BKY baririmbamo ko Yesu ari isukari yabo ndetse akaba ari nawe muti wa Covid-19. Yesu ni uwa mbere, ni umuti w'umutima,..Yesu ni isukari yanjye, niwe utanga amahoro, niwe muti wa Korona".

Etienne Nkuru yateguje abakunzi b'umuziki wa Gospel indirimbo ze nyinshi

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "TUYISHIME" YA ETIENNE NKURU & BKy







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND