Uwamahoro Theophila wari mu banyeshuri ba IPRC Kigali waherukaga gusoza kwandika igitabo wari utegereje kwambara ku munsi wa none, habura amasaha mbarwa kubera uburwayi bwa kanseri y’ibihaha yitabye Imana.
Mu masaha y’umugoroba wo kuwa 11 Gicurasi 2022, nibwo hamenyekanye
amakuru y’incamugongo ko Uwamahoro Theophila yitabye Imana, wari umaze iminsi
itari micye arwariye mu bitaro bya Nyamirambo indwara ya kanseri.
Ibi bikaba byabaye mu gihe yaburaga amasaha mbarwa akajya
kwambara umwambaro ugenerwa abanyeshuri basoje ibyiciro bitandukanye bya Kaminuza, mu gikorwa cyabereye muri IPRC Kigali aho abagera ku 2700 bahuriye baturutse
muri IPRC 8 ziri hirya no hino mu gihugu.
Mu butumwa iyi
kaminuza yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yagize iti:”Umuryango wa IPRC Kigali
ufite akababaro kenshi ko kubura umwe mu bari basoje, Uwamahoro Theophila witabye
Imana none kuwa 11 Gicurasi 2022 kubera uburwayi. Aruhukire mu mahoro adashira kandi Imana ihe
gukomera umuryango n’inshuti ze.”
Uwamahoro
Theophila akaba yari umukobwa wari ufite imyaka 24, akaba yari arwariye mu bitaro
bya Nyamirambo hakaba kandi ku makuru INYARWANDA ifite, akaba yaritabye Imana mugihe hari harimo hashakishwa uko
yabona icyuma cyo kujya ahumecyeramo.
Ibikorwa byo kumuherecyeza
bikaba biteganijwe kuri uyu wa 13 Gicurasi 2022, aho ku isaha ya saa tatu
hateganijwe igikorwa cyo kumusezeraho, saa sita isengesho ryo kumusabira rizabera
kuri Paruwasi ya Saint Vincent Paroti Gikondo, saa cyenda gushyingura mu
irimbi rya Nyamirambo naho saa kumi n’imwe hateganijwe igikorwa cyo gukaraba kizabera
mu rugo aho yavukaga.
Uwamahoro Theophila wari usoje muri IPRC Kigali witabye Imana
Bagenzi ba Uwamahoro Theophila bagera ku 2700 none nibwo bambaye mu birori byabereye muri IPRC Kigali
Ibirori byitabiriwe n’abo mu nzego zitandukanye z'Uburezi niz'Igihugu
Abasoje basoje mu byiciro birimo Engineering, Wildlife Management na Tourism
IPRC Kigali yatangaje ko itewe akababaro gakomeye n'urupfu rw’umwe mu bana yareraga
TANGA IGITECYEREZO