RFL
Kigali

Yahunze afite imyaka 8! Ibyihariye kuri Hope Esperance Ikora, umunyamulenge uri kwiyamamariza kuba Umudepide muri Amerika

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:12/05/2022 14:16
0


Esperance Hope Ikora ni umunyamulenge ufite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wavukiye mu Ntara ya Kivu y'Epfo mu Burasirazuba bwa DR Congo, aza guhunga afite imyaka 8 gusa, ubu amaze imyaka 7 ageze muri Amerika aho yageze ahunze intambara z'iwabo.



Mu ntara ya Kivu y'Epfo mu Burasirazuba bwa DR Congo hashize imyaka irenga 20 hahora intambara z'imitwe yitwaje intwaro yiyitirira amoko, n'ubu zigikomeje iyi akaba ari nayo mpamvu yatumye Hope kimwe n’abandi banyamulenge benshi bahunga.

Muri iyi nkuru tugiye kwibanda ku kiganiro kirambye uyu mugore ufite umwana umwe yagiranye na BBC, ubwo yasobanuraga impamvu yifuje kwiyamamariza uyu mwanya dore ko yanakuze akunda Politike.

Yabwiye BBC ati: "Guhera mfite imyaka umunani nahunze igihugu cyanjye, mba mu ntambara kuva icyo gihe, nkabaho mu gihugu igihe gitoya ngasubira nkahunga, kugeza ubwo nabashije gutuzwa muri Amerika."

Abanyamulenge babarirwa mu bihumbi bamaze gutuzwa muri Amerika nyuma yo guhunga intambara iwabo, abandi ibihumbi amagana bari mu nkambi mu Burundi, u Rwanda, Uganda, Kenya na Tanzania bategereje guhabwa ubuhungiro mu bihugu nka Amerika.

Abatujwe muri Amerika benshi bakora imirimo isanzwe yo gushaka imibereho, Hope Ikora umugore ufite umwana umwe ari mu bafite umwihariko binjiye muri politike.

Ubu arashaka guhagararira ishyaka rye ry'abarepubulikani mu mutwe w'Abadepite w'Inteko Ishingamategeko ya Iowa.


Hope Ikora mu bikorwa byo kwiyamamaza

Muri iki kiganiro Hope yakomeje avuga ko yakuze arengana kandi ko Politiki ariyo yagize uruhare mu irengana rye Ati: "Nakuze nkunda abantu, nkunda n'ubutabera, ariko nkura ndengana mu gihugu cyanjye kandi ntekereza ko politike yagize uruhare runini muri iryo rengana ryanjye.

Rero ngeze hano muri iki gihugu nifuje kwiga kumenya byinshi kuri politike, kandi kumenya politike ni ukuyikora."

Niki cyatumye ikora hitamo kwiyamamaza. Yakomeje avuga ko muri Amerika yahasanze ibintu bitari byiza bityo akaba ashaka "gushyiramo ijwi ryanjye n'imbaraga zanjye ngo mpindure ibyo ntashimye".

Mu kwiyamamaza kwe, Hope Ikora yimakaje intero y’uko umuryango wabanza, uburezi ku isonga, ubwisanzure n’icyizere byarangwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika by’umwihariko agace ariko ka Lowa.

Hope ikora ahatanye n'abagabo bane

Hope akomeza avuga ko nubwo muri Amerika yahasanze ubwisanzure buhagije ariko bukeneye gusigasirwa kugira ngo budatakara, nk'uko abivuga.

Akomeza agira Ati "Hano iwacu (Iowa)… indangagaciro z'umuryango zikeneye kwimakazwa" kuko "umuryango niwo musingi w'urugo, iyo ibintu byapfuye mu muryango abana bakurana uburere butandukanye…"

Ikora, urimo kwiyamamaza bwa mbere, azahatana mu karere kiswe  karimo uduce twa; Grant, Beaver, Grant, Urbandale, na Des Moines ari naho atuye.

Muri ako karere ahatanye n'abagabo bane ku mwanya wo guhagararira ishyaka ry'Abarepubulikani - barimo umwe umaze manda eshatu mu nteko ya Iowa.

Hope Ikora akundwa n'urubyiruko

Kuri aya matora azaba mu kwezi gutaha tariki 07 Kamena, Ikora avuga ko afite amahirwe yo gutorwa kuko "yasohotse agakora", akerekana imigambi ye. Ati: "Ntabwo bazampitamo kuko ndi umugore gusa cyangwa bo ngo babahitemo kuko ari abagabo gusa…ndimo gukora kandi nizeye ko ibizavamo ari byiza."








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND