RFL
Kigali

Ibya Bamporiki ni ko bimeze - Perezida Kagame yakebuye abahora mu bibi bagahora basaba kubabarirwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/05/2022 19:58
3


Nyuma y'uko Bamporiki Edouard ufungiwe iwe mu rugo akurikiranyweho icyaha cya ruswa yanditse kuri Twitter akemera ko yakiriye 'indonke' agatakambira Umukuru w'Igihugu amusaba imbabazi, Perezida Kagame yakebuye abahora mu bibi bagahora basaba imbabazi. Yatanze urugero kuri Bamporiki ati "Ibya Bamporiki ni ko bimeze".



Ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 06/05/2022, Edouard Bamporiki ufungiwe iwe mu rugo kubera icyaha cya ruswa akurikiranyweho na RIB, yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ati "Nyakubahwa Umukuru w'u Rwanda Paul Kagame, narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye".

Mu batanze ibitekezo kuri ubu butumwa bwa Bamporiki, harimo uwitwa Yumba Jean Paul wanditse ati "Imbabazi z'Uwiteka n'abo yahaye ubutware zikubeho, kandi ntukongere gukora ibisa bityo ukundi!". Nyuma y'iminota 22 yanditse, Perezida Kagame yahise agira icyo avuga ku byo yari atangaje, amubwira ko ibyo avuga byumvikana byo kutongera gukora ibintu bibi bisa nk'ibyo Bamporiki yakoze, "bitari uguhora mu bibi ugahora usaba kubabarirwa". 

Perezida Kagame yavuze ko hari n'abandi bahora bakora gutyo. Yavuze ko nta muntu utakora icyaha, ariko yongeraho ko kukirinda ari ibintu bishoboka. Yanzuye ko 'guhanwa nabyo birafasha'. Yagize ati "Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. Kutongera gukora ibisa nk'ibyo yakoze bibi. Bitari uguhora mu bibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki ni ko bimeze. Hari n'abandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko no kukirinda birashoboka. Guhanwa nabyo birafasha!!!".

Kuwa Kane tariki 05/05/2022 ni bwo Bamporiki Edouard yahagaritswe ku mirimo ye y'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho nk'uko byemejewe n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente. Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko Bamporiki "akurikiranyweho icyaha cya ruswa n'ibyaha bifitanye isano nayo" runatangaza ko afungiwe iwe mu rugo.

Bamporiki Edouard yari amaze imyaka hafi itatu ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco (MYCULTURE) kuva tariki 04 Ugushyingo 2019. Ni inshingano yagiyeho nyuma y'imyaka isaga 3 yari amaze ari Umuyobozi w'Itorero ry'Igihugu, izi nazo akaba yarazigiyeho nyuma yo kuba Umudepite kuva mu mwaka wa 2013. Uretse kuba yari Umuyobozi ukomeye muri Leta, asanzwe ari n'umukinnyi wa filime n'ikinamico, umusizi ndetse n'umwanditsi w'ibitabo.



Perezida Kagame yakebuye abahora bakosa bagahora basaba imbabazi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Maniriho nsabimana1 year ago
    Usabyi mbabazi arazihabwa
  • Uwiringiyimanajeandedieu1 year ago
    Ntamuntu wintungane ubaho ariko imbabazi kubazisabana umutima ukunzeImana imyoroherez turamukunda
  • Sam ntakirutimana1 year ago
    Ibyaha nkibyo tugomba kubyirinda kuko tuba dusebya let's yacu rwose





Inyarwanda BACKGROUND