Nimwiza Meghan wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, wari umuvugizi wa Rwanda Inspirational Back Up itegura Miss Rwanda yatandukanye n’ubuyobozi bw’iri rushanwa.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Mata 2022, ubuyobozi bw’irushanwa rya Miss Rwanda, bwasohoye itangazo rivuga ko Miss Nimwiza Meghan atakiri umukozi wabo. Bagize bati “Turashaka kumenyesha abantu bose ko Nimwiza Meghan yatandukanye n’umuryango wa Miss Rwanda.”
Ubuyobozi bw’iri rushanwa bwashimye
Nimwiza Megha ku murava n’umuhate yagaragaje mu kazi ka buri munsi n’uko
yitwaye mu nshingano zo kuvugira iki kigo. Bamwifuriza amahirwe masa mu byo
yerekejemo. Ntihatangajwe icyatumye atandukana na Miss Rwanda Organisations.
Miss Nimwiza Meghan ntakiri mu bakozi
ba Rwanda Inspirational Back Up itegura Miss Rwanda
Miss Nimwiza yari umuvugizi wa Miss Rwanda
kuva mu mwaka w’2021
TANGA IGITECYEREZO