Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’abakobwa batatu b’impanga bahisemo kurambagizwa n’umusore umwe. Aba bakobwa batangaje ko uyu mukunzi wabo abakunda kimwe ndetse ko bafite gahunda yo kubana nawe bakamubera abagore.
Iyi nkuru y’aba bakobwa batatu b’mpanga ari bo Everlyn
Wanjiru, Catherine Wanjiru na Mary Muthoni bafashe icyemezo cyo gukundana
n’umusore umwe, yatangaje abatari bake.
Aba bakobwa bo mu gihugu cya Kenya basa cyane mu maso ndetse bigoye kubatandukanya, mu kiganiro baherutse kugirana n’ikinyamakuru cyo muri iki gihugu batangaje ko bahisemo gukundana n’uyu musore kuko abaha umwanya ungana ndetse akabakunda kimwe.
Catherine, Mary na Everlyn bahisemo gukundana n'umusore umwe
Uwitwa Mary yatangaje ko umuvandimwe we Catherine
ari we wamenyanye bwa mbere n’uyu mukunzi wabo maze nyuma aza kuganiriza
abavandimwe be ababwira iby’uyu musore biza kurangira nabo bamukunze. Mary mu
magambo ye yagize ati: “Cate ni we wamubonye bwa mbere maze aza kutubwira ibimwerekeyeho
biza kurangira twese tumukunze.”
Yakomeje avuga ko nubwo we n’abavandimwe be baba
bafite umwanya muto kubera akazi ka burimunsi bakora bagerageza bakabona
umwanya wo kuganira n’uyu mukunzi wabo ndetse iyo yabasuye aganira numwe muri
bo abandi nabo akabaha umunsi wabo. Mary
yagize ati: “Ahura na Mary kuwa mbere, Eve kuwa kabiri na Cate kuwa gatatu.”
Mu kiganiro ubwo baganiraga n’umunyakamuru aba bakobwa
batangaje ko hashize umwaka n’igice bakundana n’uyu mukunzi wabo ndetse ko
bafite gahunda yo kubana nawe bakamubera abagore.
INDI NKURU WASOMA: RDC: Umusore yarongoye abakobwa batatu b’impanga akabya inzozi zabo zo gushaka umugabo umwe
TANGA IGITECYEREZO