Ku mbuga nkoranyambaga hasakaye inkuru y’umukobwa witwa Michael Ozioma Helen, wafashe icyemezo cyo guhagarika ubukwe bwe bwaburaga iminsi itatu gusa ngo bube, nyuma y’uko umukunzi we bari bagiye kubana nk’umugabo n’umugore atangiye kumuhohotera nyuma yo gutanga inkwano iwabo.
Uyu mukobwa Michael Ozioma Helen wo mu gihugu cya
Nigeria, inkuru ye yasakaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye muri iki gihugu nyuma
yo gutangaza ko yahagaritse ubukwe bwe bwari buteganijwe kuba kuri uyu wa
gatandatu, Taliki 16 Mata 2022.
Ozioma yatangaje ibi mu butumwa yashyize ku rubuga rwa
Facebook, yaherekesheje urupapuro rw’ubutumire yanditseho amagambo yerekana ko
ubukwe bwe bwari buteganijwe kuba muri iyi weekend butakibaye.
Muri ubu butumwa burebure, Ozioma yakomeje avuga ko
hari hashije igihe ahohoterwa n’umukunzi we witwa David Okike, bari bagiye kubana
n’umugabo n’umugore mu minsi mike. Ibi byose bikaba byaratangiye nyuma y’uko
uyu musore amaze gutanga inkwano iwabo w’umukobwa.
Yakomoje avuga ko uyu mukunzi we biganye mu mashuri yisumbuye atari aziko afite iyi myitarire, ndetse ko yibwiraga ko amuzi cyane ariko yaje gusanga yaribeshyaga. Ozioma yagize ati: “Uyu twiganye mu mashuri yisumbuye ndetse nibwiraga ko muzi cyane. Kuwa 28 Ukuboza 2020, nibwo yaje mu muryango wanjye akora igikorwa cya mbere ndetse n’icya kabiri byose biba biteganijwe kuba mbere y’ubukwe. Amaze kwishyura inkwano mu cyiciro cya kabiri nibwo yatangiye kumpohotera.”
Mu mwaka 2021 nibwo umubano w’aba bombi watangiye kuzamo
agatotsi, ubwo umusore yatangiraga guhohotera umukobwa amukubita ndetse umukobwa
yatangaje ko arwaye umutwe udacyira kubera ibikomere yamuteye ubwo yamukubitaga
mu byumweru bishize.
Mu rwego rwo gutandukana n’uyu mukunzi we biteguraga
kubana, Ozioma yatangaje ko agiye gusubiza uyu musore inkwano zose yatanze
iwabo bidatinze.
TANGA IGITECYEREZO