Mu ijoro ry’uyu wa Kabiri tariki 15 Werurwe 2022, abategura Miss Rwanda basohoye amashusho y’isaha imwe n’iminota 06’ agaragaza abakobwa 19 bahataniye ikamba bagaragaza impano zirimo kuririmba, kubyina n’ibindi.
Igikorwa cyo kugaragaza impano aba
bakobwa bagikoze mu mpera z’icyumweru gishize n’ubwo amashusho yashyizwe hanze
mu ijoro ry’uyu wa Kabiri.
Buri mukobwa yahawe umwanya wo
kugaragaza impano yifitemo. Iki cyiciro kigaragaza umukobwa uhiga abandi mu
kugaragaza impano akabihererwa ikamba, ndetse ahembwa miliyoni 2.4. Atangazwa ku munsi
wa nyuma w’irushnwa.
Benshi mu bakobwa bagaragaje impano
mu kubyina imbyino gakondo no gushushanya.
INYARWANDA YAKUSANYIJE UKO BURI
MUKOBWA YITWAYE MU KUGARAGAZA IMPANO:
Kayumba Darina: Yavuze
ko yabaye mu Mujyi itandukanye irimo London na Paris yo mu Bufaransa, muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi.
Avuga ko ubu imyaka ibiri ishize ari
mu Rwanda. Kandi ko yanabaye mu gihugu cya Nigeria. Uyu mukobwa yavuze ko azi
kuririmba, ndetse ko anashoboye kurapa. Ibi byose yabikoze, bagenzi be
bamukomera amashyi nyuma y’uko abashimishije.
Kayumba yavuze ko akunda kureba filime ariko ziteye ubwoba. Avuga ko mu bahanzi bo mu Rwanda akunda cyane Mike Kayihura binyuze mu ndirimbo ye yise ‘Any time’. Iyi ndirimbo uyu mukobwa yaririmbye afatanyije na bagenzi be.
Mbere y’uko ava imbere ya bagenzi be,
Kayumba bamusabye ko aririmba indirimbo ‘Let her go’ ya Passenger abikora
atazuyaje.
Nyuma y'uko Kayumba agaragaje impano, Miss
Mutesi Jolly yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko mu 2016 ubwo yegukanaga
ikamba yakabaye nawe yarasurikiranyije imirongo [Kurapa] ariko ‘ntibyashobotse’.
Umuringa Jessica [Nimero 37]: Yavuze ko afite impano mu gushushanya akoresheje amarangi.
Yakoze igishushanyo kigaragaza uko izuba rirasa.
Uwimana Marlene [Nimero 69]: Yavuze ko asanzwe afite umukandara wa 'marron' muri karate, avuga ko ari iya Gatandatu muri karate,
ko nyuma yayo hakurikiraho umukandara w’umukara.
Uyu mukobwa yabanje kubwira bagenzi be amategeko agenga umukino wa karate, amazina bakoresha n’ibindi birimo gukina utambaye inkweto.
Yerekanye tekinike zitandukanye zikoreshwa muri uyu mukino,
uko ushobora kwitabara watewe n’ibindi.
Kazeneza Marie Merci: Yagaragaje
impano mu gutaka yifashishije imitako ya Kinyarwanda inyuranye, akoresha
amarangi n’imitako imeze nk’amasaro. Yatatse icupa rya Heineken, anagaragaza
umutako umeze nk’ikirahure cyo kwireberamo.
Avuga ko ibyo byose yabyize mu gihe
cya Covid-19 ubwo abantu basabwaga gukuma mu rugo.
Kelia Ruzindana: Yagaragaje
impano mu gusiga ibirungo by’ubwiza (Make up), aho yifashishije mugenzi we aba
ari we asiga ayo marangi yongera ubwiza.
Yavuze ko ibirungo by’ubwiza yakoreye
mugenzi we, byoroheje bituma umuntu abona ko ntacyahindutse ku wabisizwe. Avuga
ko yabyize yifashishije Youtube n’ahandi.
Umuhoza Emma Pascaline [Nimero 53]: Uyu mukobwa yagaragaje impano mu kubyina imbyino gakondo. Yifashishije indirimbo ‘Kanjongera injogi' ya Intore Masamba, ubundi abyina Kinyarwanda, atega amaboko binyura bagenzi be.
Bahali Ruth: Uyu mukobwa asanzwe ari umusizi. Yagaragaje impano avuga umuvugo yatangiye agira ati “u Rwanda rwambyaye”.
Umuvugo we wubakiye ku irushanwa rya Miss Rwanda,
intangiriro yaryo kuva mu 1993, kugeza ubwo rikomwe mu nkokora na Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu mukobwa yavuganaga ikiniga mu
kumvukanisha umuvugo we. Akavuga ko nyuma y’ibihe by’umwijima, Miss Rwanda
yongeye kubura umutwe guhera ku bwa Miss Kayibanda Mutesi Aurore kugeza uyu
munsi ‘aho turi gushaka Nyampinga w’u Rwanda 2022’.
Mugabekazi Ndahiro Queen: Uyu
mukobwa uhagarariye Intara y’Iburasirazuba muri Miss Rwanda yagaragaje impano
ye mu ndirimbo ‘Ikizungerezi’ y’umuhanzi wagwije ibigwi mu
muziki w’u Rwanda, Intore Masamba.
Yagaragaje uburyo butandukanye
ushobora kubyina imbyino gakondo.
Uwimanzi Vanessa [Nimero 70]: Yavuze ko afite impano mu kuvuga umuvugo, yifashisha bagenzi
be bamuha ibyo bashaka ko yandikaho umuvugo. Bamwe bamusabye gukora umuvugo ku ‘gahinda’
n’ ‘urukundo’.
Yanditse umuvugo kuri izi ngingo zombi,
hanyuma buri imwe ayikoraho umuvugo wihariye. Uwimanzi yasoje kuvuga umuvugo
akomerwa amashyi na bagenzi be.
Ikirezi Musoni Kevine: Uyu mukobwa yavuze ko ashaka kugaragaza impano ye agaragaza umuco Nyarwanda binyuze mu mbyino.
Ikirezi yahisemo kubyina yifashishije indirimbo yo mu bihe byo ha
mbere izwi nka ‘Benimana’. Yishimiwe na bagenzi be binyuze mu ndirimbo yahisemo
n’uburyo yaserutse.
Uwimana Jeannette: Uyu
mukobwa ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, yavuze ko ashaka kugaragaza
impano abyina imbyino gakondo. Indirimbo ‘Ikizungerezi’ ya Masamba Intore n’iyo
yifashishije mu kugaraagza impano ye.
Saro Amanda: Yavuze
ko ashaka kugaragaza impano ye aririmba anicurangira piano. Yabanje gutera
isengesho, avuga ko yifuza ko iri joro ryaba iryo gushimira Imana, kuko yizera
neza ko buri kimwe cyose kibaho ku bushake bwayo.
Uyu mukobwa yaririmbye anicurangira
indirimbo ‘Holy Spirit’ ya Meddy yaciye ibintu kuva mu myaka icyenda ishize.
Iri mu ndirimbo zihimbaza Imana zakomeje izina ry’uyu muhanzi ukorera umuziki
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Amanda yanaririmbye indirimbo ‘Ungirira ubuntu’ ya Meddy-Iri mu ndirimbo uyu muhanzi yahereyeho mu myaka 12 ishize mbere y’uko aba icyatwa mu muziki w’u Rwanda.
Uyu mukobwa yageraga hagati agasaba
bagenzi be kuririmba nawe, akababaza niba hari uwiteguye gufatanya nawe kuramya
Imana.
Asoje kuririmba bagenzi be bamukomeye
amashyi n’akururu k’ibyishimo
Keza Maolithia: Yagaragaje impano avuga umuvugo ushingiye ku bakobwa bose bari kumwe mu irushanwa. Mbere yo kuwuvuga, yavuze ko ‘twese turi abatsinzi kuko twabashije kugera hano’.
Mu
muvugo we yifurije igihugu guhorana amahoro, yifuriza ishya n’ihirwe abakobwa
bose bagenzi be.
Nshuti Divine Muheto: Yavuze
ko ashaka kugaragaza impano mu gusiga ibirungo by’ubwiza (Make Up). Yasize
ibirungo mugenzi byoroheje, abwira abakobwa bagenzi be kugerageza kubyikorera.
Keza Melissa [Nimero 28]: Uyu mukobwa yavuze ko ashaka kugaragaza impano abyina imbyino gakondo.
Yifashishije
indirimbo ‘None Twaza’ y’umunyabigwi mu muziki w’u Rwanda Cecile Kayirebwa
anyura benshi. Yari yambaye inshabure.
Uwikuzo Magnificat [Nimero 37]: Yagaragaje impano mu kumurika imideli.
Kalila Reila Franca:
Yagaraje impano mu kubyina imbyino gakondo yifashishije indirimbo ‘Marebe’
yasubiwemo n’umuhanzi mu njyana gakondo Cyusa Ibrahim
Bahenda Umurerwa Alrette Amanda: Yagaragaje impano abyina imbyino gakondo yifashishije indirimbo ‘Ikizungerezi’ ya Intore Masamba. Iri mu ndirimbo z’uyu muhanzi zikuze.
Mutabazi Isingizwe Sabine [Nimero 38]: Yafashe amaguru y’ipantalo ayashyira ku ikote, yakoze ikote
ryanditseho ‘Ni wane’, yifashishije amatisi atandukanye akoramo ipantalo n’ibindi.
Aha rugari buri wese ushaka ko azamukorera imyambaro.
Yavuze ko ibi yabyize yifashishije
imbuga nkoranyambaga ariko kandi anigira ku bandi.
AMAFOTO AGARAGAZA UKO BURI MUKOBWA YAGARAGAJE IMPANO YE
Ruzindana Kelia [Nimero 47]-Ahagarariye Umujyi wa Kigali
Nshuti Divine Muheto [Nimero 44]-Ahagarariye Uburengerazuba
Uwimanzi Vanessa [Nimero 70]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali
Bahali Ruth [Nimero 3]-Ahagarariye Umujyi wa Kigali
Uwimana Marlène [Nimero 69]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali
Ikirezi Musoni Kevine [Nimero
10]-Ahagarariye Uburasirazuba
Mutabazi Isingizwe Sabine [Nimero 38]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali
Kalila Leila Franca [Nimero 23]-Ahagarariye Umujyi wa Kigali
Uwikuzo Marie Magnificat [Nimero 67]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali
Kayumba Darina [Nimero 25]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali
Umurerwa Bahenda Arlette [Nimero 55]-
Ahagarariye Umujyi wa Kigali
Kazeneza Marie Merci [Nimero
26-Ahagarariye Uburengerazuba
Umuhoza Emma Pascaline [Nimero
53]-Ahagarariye Uburasirazuba
Keza Maolithia [Nimero 27]-Ahagarariye
Uburengerazuba
Saro Amanda [Nimero 48]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali
Keza Melissa [Nimero 28]-Ahagarariye Intara y’Amajyepfo.
Muringa Jessica [Nimero 37]- Ahagarariye Uburengerazuba
Ndahiro Mugabekazi Queen [Nimero 42]- Ahagarariye Uburasirazuba
Uwimana Jeannette [Nimero 68]- Ahagarariye Intara y’Amajyepfo
KANDA HANO UREBE IMPANO ZITANGAJE Z'ABAHATANYE MURI MISS RWANDA
TANGA IGITECYEREZO