Igikomangoma Charles imfura y’Umwamikazi Elizabeth wanamusimbura ku ntebe y’u Bwami, yemeje ko atewe ishema no kwitabira inama y’Abakuru b’Ibihugu naza Guverinoma zo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGM izabera i Kigali.
Igikomangoma Charles n’umufasha
we bahamije ko bazitabira CHOGM itegerejwe kubera i Kigali mu cyumweru cy’itariki
ya 20 Kamena 2022.
Nk'uko bigaragara ku
rubuga runyuzwaho amakuru y’Igikomangoma Charles ruzwi nka Prince of Charles, yamaze kubyemeza.
Mu butumwa burebure yatanze yagize ati: ”Mu gihe isi irimo gukora ngo yikure mu
cyorezo cya COVID19 kandi muri uyu mwaka ufite igisobanuro, ni iby’ingirakamaro
guhura kw'ibihugu byibumbiye mu muryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza.”
Yongeraho ati: ”Nk’umuryango
uhuriye ku baturage basaga miliyari 2.6 baturutse mu bihugu mirongo 54 byo ku
migabane itandatu kandi umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza uhagarariye
gukungahara kw'imico, inararibonye n’impano byadufasha kubaka ejo hazaza,
hizewe kandi h'uburumbuke.”
Akomeza agira ati: ”Hamwe
n’ibi mbasangije ku ntego iduhuje kandi mpereye ku gihe cyabanje n’uburyo inama
yagiye isubikwa njyewe n’umufasha wanjye dutewe ishema no kwitabira inama y’abakuru
b’ibihugu na za guverinoma zo mu muryango w’ibihugu bikoresha icyongereza izabera
i Kigali mu Rwanda muri Kamena.”
Mu busanzwe, Igikomangoma
Charles kandi yakomeje gushyigikira uyu muryango kuva mu myaka 50 ishize hamwe n’umufasha
we aho yagiye asura ibihugu na za guverinoma ziwugize, agafasha mu bikorwa bya
gisirikare, iby'urukundo n'ibindi birori binyuranye. Urugero yitabiriye ifungurwa ku
mugaragaro ry’imikino y’uyu muryango mu 2010 mu murwa mukuru w’u Buhinde,
New Delhi.
Mu mwaka wa 2014 kandi
yasuye agace ka Glasgow muri Scotland kimwe. Mu 2018 yasuye Gold Coast
mu gihugu cya Australia. Igikomangoma Charles yitabiriye inama za CHOGM 5
zirimo iyo mi 1997 yabereye Edinburgh, iyo mu 2007 yabereye muri Uganda, iyo mu 2017 yabereye muri Malta, n'iyo mu 2018 yabereye mu Bwongereza.
Muri CHOGM yo mu 2018,
ni bwo byatangajwe n’Abakuru b’Ibihugu byo muri Commonwealth ko Igikomangoma
Charles ari we ukwiriye gusimbura Umwamikazi ku buyobozi bw’uyu muryango.
Guhera mu 1969, Igikomangoma
Charles yasuye ibihugu 46 muri 54 bigize umuryango wa Commonwealth kandi aha
hose yaherekezwaga n’umufasha we Camilla [Duchess of Cornwall], ni mu gihe Umwamikazi
Elizabeth we amaze gusura ibihugu 24.
Igikomangoma Charles n'umufasha we Camilla bamaze kwemeza ko bazitabira CHOGM izabera iKigali muri Kamena 2022
TANGA IGITECYEREZO