Ku kigero cya 90%, abaturage basabwe kwimuka byihuse mu rwego rwo kuwirinda iruka ry’ikirunga cya Dofan. Abimuwe barenga 70% babashije kugera mu bice bitekanye.
Abaturage ibihumbi mu cyaro giherereye mu birometero 165 uvuye mu murwa mukuru wa Ethiopia, Addis Ababa, bavuye mu byabo kubera ubwoba bw’uko ikirunga giherereye hafi y’aho baba gishobora kuruka. Ubuyobozi bwatangarije serivisi y'Afaan Oromoo ya BBC aya makuru.
Icyotsi cyatangiye gututumba ku Kirunga cya Dofan ahagana Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba (14:00 GMT) ku wa Kane, Aninews.com yagaragaye ko gifite umuriro kandi kizamuka hejuru cyane, nk’uko Sultan Kemil yabitangaje.
Mu mashusho yashyizwe kuri Facebook n’Ikigo Gishinzwe Ubumenyi bw'Isi muri Ethiopia, hagaragara umwuka n’ibyondo by’iruka biva ku kirunga. Mu byumweru bike bishize, muri aka gace ka Awash Fentale kari mu ntara ya Afar, habaye ibihe by’imitingito irenga 12.
Abdu Ali, umuyobozi wa karere, yabwiye ikinyamakuru FBC cya Ethiopia ko ibikorwa byo kwimura abaturage byatangiye kugira ngo barindwe. Yongeyeho ko imitingito igenda yongera ubukana
Tremors (imitingito mito) yumvikanye no mu mujyi wa Addis Ababa nk'uko bitangazwa n'Ijwi rya Amerika. Shiferaw Teklemariam, wo muri Komisiyo Ishinzwe Guhangana n’Ibiza, yabwiye Reuters ko nubwo bitaremezwa ko ari iruka, inzego ziri gufata ingamba zo kwitegura.
Umwanditsi:TUYIHIMITIMA Irene
TANGA IGITECYEREZO