Kigali

Ntibikiri amagambo, Stade Amahoro yatangiye kuvugururwa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/03/2022 14:46
0


Nyuma yuko Abanyarwanda bari bategereje igihe kirekire igikorwa cyo gusana Stade nkuru y’igihugu ‘Stade Amahoro’, ubu imirimo yo kuyivugurura yamaze gutangira aho byitezwe ko igiye kongererwa ubushobozi bw’abantu yakira ndetse ikaba igiye kubwakwa ku buryo bugezweho.



Imirimo yo kuvugurura Stade Amahoro no kuyagura yaratangiye yamaze gutangira nyuma y’igihe kinini bivugwa ariko ntibishyirwe mu bikorwa.

Guhera muri Gicurasi 2018 ni bwo byatangiye kuvugwa ko stade Amahoro igiye kuvugururwa, tariki ya 20 Nzeri 2019 ni bwo MINISPORTS yandikiye amafederasiyo yose akorera muri stade Amahoro abamenyesha ko bafite ukwezi kumwe ko gushaka ahandi ho gukorera kugira ngo imirimo yo kuyivugurura itangire.

Kuva icyo gihe kugeza mu ntangiriro z’uyu mwaka yari itaratangira kuvugururwa bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyayikomye mu nkokora, gusa kompanyi yo muri Turikiya yitwa ‘SUMMA’ ifite isiko ryo kuyivugurura ari nayo yubatse Kigali Arena yatangiye imirimo yo kuyivugurura.

Kompanyi ya SUMMA irimo kuvugurura inagura Stade Amahoro, ni nayo yubatse Stade yo muri Senegal yitiriwe Abdoulaye Wade wahoze uyobora iki gihugu, ni Stade Perezida Kagame aherutse kwitabira umuhango wo kuyitaha wabaye mu mpera z’ukwezi gushize.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire (Rwanda Housing Authority) nicyo gifite mu nshingano ivugururwa ry’iyi Stade ari nacyo gikurikirana imirimo yayo gifatanyije na MINISPORTS nk’umufatanyabikorwa.

Stade Amahoro yakiraga abantu ibihumbi birenga 23 ubu izajya yakira ibihumbi 45 ndetse ikazaba itwikiriye hose.

Ntabwo ari Stade Amahoro gusa izavugururwa kuko na Petit Stade ndetse n’inzu iberamo imikino y’abafite ubumuga izwi nka NPC nazo zizavugururwa.

Imirimo yo gutangira kuvugurura Stade Amahoro yatangiye mu gihe hari amwe mu mashyirahamwe yakoreraga muri iyi Stade atarabona aho ajya gukorera, gusa amwe muri yo yamaze kwimuka.

Stade Amahoro yatashywe ku mugaragaro tariki ya 5 Nyakanga 1987 ku mukino wahuje Mukura Victory Sports na Panthères Noirs zakiniraga igikombe cyitwaga ‘Trophée Habyarimana’, imirimo yo kubakwa yo yari yaratangiye mu 1983.

Biteganyijwe ko Stade Amahoro izaba yamaze kuvugururwa neza mu mwaka utaha, aho imwe mu mikino ya shampiyona cyangwa Mpuzamahanga izakinwa mu 2023 izakinirwa kuri iki kibuga kizaba ari gishya.

Niyuzura igatahwa, izaba ariyo Stade ya Mbere mu Rwanda igize ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45, ndetse izaba iri no mu masitade manini mu karere ka Afurika y’uburasirazuba.

Imirimo yo kuvugurura Stade Amahoro yaratangiye

Igishushanyo mbonera cya Stade Amahoro izajya yakira abantu ibihumbi 45

N'ibindi bibuga bikikije Stade Amahoro nabyo bizavugururwa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND