RFL
Kigali

Alyn Sano ni we uzatanga igihembo ku munyempano wa mbere mu marushanwa yateguwe na World Star Entertainment

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:2/03/2022 19:05
0


Umuhanzikazi Alyn Sano ukomeje kwigarurira imitima ya benshi mu ndirimbo zinyuranye ni we uzatanga igihembo ku munyempano wahize abandi mu marushanwa yateguwe na World Star Entertainment.



Kuwa 06 Werurwe 2022 ni bwo hazashyirwa akadomo ku marushanwa yiswe "Guma Murugo Talent Challenge Competion" yateguwe na World Entertainment mu birori bizabera kuri Heartland Hotel i Nyamirambo, Cosmos.

Mu kiganiro ubuyobozi bwa World Entertainment bwagiranye n’INYARWANDA, bwasonuye byinshi byisumbuye kuri aya marushanwa agiye gusozwa aho bwagize buti:”World Entertainment yaje muri cya gihe cya Guma mu rugo igamije gufasha abasore n’inkumi bafite impano zitandukanye zirimo kuririmba, kubyina, gushushanya n’ibindi birebana n’ubuhanzi n’ubugeni muri rusange.”

Bakomeza bati:”Twateguye rero amarushanwa twise GMTC Competition twakira abantu benshi cyane ariko ubu hakaba hasigaye 7 muri iri rushanwa hakazahembwa 3 ba mbere kandi bakazanakomeza gufashwa na World Star Entertainment mu gukorerwa ibihangano byabo no  kubimenyekanisha.”

Basoza bagira bati: ”Kuri uyu wa 06 Werurwe 2022 ni bwo guhera ku isaha ya saa kumi z’umugoroba kugera saa yine zijoro hazasozwa amarushanwa hanamenyekane abayegukanye umuhanzikazi uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda, Alyn Sano ni we uzatanga igihembo kuwahize abanda.”

Kwinjira ahazabera iki gikorwa cyateguwe na World Entertainment Ltd ni ubuntu. Buri wese wipimishije COVID19 wanikingije aratumiwe kandi yemerewe kwinjira. Abategura iki gikorwa bavuga ko kuzinduka ari ukwihesha amahirwe yo kwinjira kuko imyanya ari mbarwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Kuri iki cyumweru hazamenyekana abahize abandi, uwa mbere ashyikirizwe igihembo na Alyn Sano

">KANDA HANO UREBE UKO AMARUSHANWA YAGENZE KUGERA HASIGAYEMO 7

">

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA YA ALYN SANO-BOOM

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND