Bimwe mu bice by'ingenzi biranga irushanwa rya Miss Rwanda ni agace karyo kerekeza mu mwiherero (Pre- selection) ari na ko kagiye kuba ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu tariki 26/02/2022 i Gikondo kuri Expo Ground kuva saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba.
Bizavugwa mu mateka! Bitandukanye
n’izindi nshuro ziheruka uhereye mu 2009. Kuri iyi nshuro ni bwo iki cyiciro
cyigezemo abakobwa 70, umubare utarigeze ubaho mu mateka y'iri rushanwa. Impamvu y’ibi yashakirwa mu
bwitabire bw'ibanze bwaranze amajonjora y'intara.
Mu bakobwa 68 bari guhatanira gukomeza, abagize
akanama nkemurampaka karaza guhura n'akazi katoroshye ko gusezerera abakobwa 50
gakomezanye n'abandi 18.
Ni mu gihe abakobwa 2
bo bari butambutswe n'ingufu zakoreshejwe n'inshuti, imiryango n'abakunzi babo
binyuze mu gishoro cyo gutorwa.
Birashoboka ko aba
bakobwa bari buze kwinjira mu mwiherero binyuze muri iyi nzira ari Ruzindana
Kelia na Nshuti Divine Muheto.
Nubwo ari uko bimeze
ariko, cyimwe n'abasigaye nabo baraca imbere y'akanama nkemurampaka basubize ibyo
baza kubazwa.
Tukivuga ku kanama
nkempuramaka, birashoboka ko kaza guhinduka hakaba hari abaza kuvamo
hakiyongeramo abandi n'umubare ushobora kuza kuva ku bantu batatu ukagera kuri
batanu.
Ubusanzwe akanama nkemurampaka mu majonjora y'ibanze kari kagizwe na Miss Mutesi Jolly, Munyaneza James na Evelyne Umurerwa.
Mutesi Jolly ni nyampinga w'u Rwanda
wa 2016, niwe wahagaririye u Rwanda mu Miss World ku nshuro ya mbere.
Ni rwiyemezamirimo, ni Visi Perezida was Miss East Africa Organization, anabitse igihembo cy'umugore
uvuga rikijya hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga cy'umwaka wa 2020. Yajyaga
anategura ibiganiro byahuzaga urubyiruko n'abayobozi mu kitwa Inter- Generation
Dialogue.
Munyaneza James, ni umwe mu ntariribonye mu
itangazamakuru anabereye umuyobozi kimwe mu bitangazamakuru bikorere mu Rwanda
byandika mu rurimi rw'icyongereza.
Yanagiye yandika mu binyamakuru mpuzamahanga bitandukanye. Si ku nshuro ya mbere yari yicaye ku ntebe ijonjora abakobwa baba bahize abandi mu marushanwa y'ubwiza by'umwihariko Miss Rwanda. Mu gihe cyose yabikoze ntaraterwa amabuye.
Evelyne Umurerwa nawe ari mu bari bagize Akanama Nkemurampaka. Ubunararibonye bw'uyu mugore
mu itangazamakuru ntibushidikanwaho.
Akorera ikigo
cy'igihugu cy'itangazamakuru akanibanda mu biganiro bizamura umwari n'umutegarugori,
anabitse amashimwe yabyo, ubanza ari imwe mu mpamvu zibanze abategura Miss Rwanda
bakunda guha akazi uyu mugore.
Kandi mu gihe cyose
yari yicaye ku ntebe yo guhitamo abakobwa bahiga abandi ntagushidikanya ko yabikoraga
uko byakagombye gukorwa.
Ikindi cyo kwitega mu
majonjora yerekeza mu mwiherero ni umurindi w'abafana. Bihabanye n'umwaka
ushize aho irushanwa ryatangiriye mu mwiherero rigasorezwa mu mwiherero kubera
iyaduka rya Covid-19.
Kuri iyi nshuro
hagendewe ku ngamba zo gukomeza gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID 19,
abafana barakomorewe, amatike yaragurishijwe, wa murindi wabo uraza kongera
kugaragara. Ibi biba byiza ku mukobwa witeguye neza ariko ni n'igitutu ku
mukobwa uba utateguye.
Biragoye kwemeza ko
itangazamakuru ryakumiwe mu majonjora y'ibanze. Ni na ko binagoye kwemeza ko
ryoroherejwe.
Hagendewe ku ngamba zo
kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 harimo kwirinda ubucucike hagamijwe guhana
intera, mu cyumba cy'amajonjora yo mu ntara wasangaga harimo abanyamakuru
babarirwa ku ntoki.
Ibiganiro bihuza
abanyamakuru n'abahatanira ikamba byari bibujijwe. Birashoboka ko kuri iyi nshuro hashobora kuza kubaho impinduka n’ubwo izo kwitega zitaba nyinshi.
Ikindi cyo kwitega ni
abakobwa babiri bari mu irushanwa rya Miss Rwanda. Irushanwa rya Miss Rwanda
ryahinduye imirongo migari ijyanye n'amabwiriza yarebwaga ngo umukobwa yitabire
Miss Rwanda.
Na mbere hose ababana
n'ubumuga ntibari bakumiriwe ariko baritinyaga. Kuriyi nshuro hagaragaye ingeri
nyinshi zitandukanye maze abategura Miss Rwanda barabishimirwa.
Ng’uko uko amajonjora yibanze yasize abakobwa babiri bari mu bakobwa 70 bageze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma. Birashoboka ko amahirwe menshi ari uko haza gukomeza umwe muri abo babiri.
Mu ijoro ry’uyu wa Gatanu, abakobwa bakoze imyitozo ya nyuma
Uyu munsi haramenyekana abakobwa 20 bajya mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022
Kuri iyi nshuro abafana bemerewe kwinjira. Ni ubwa mbere mu mateka ya Miss Rwanda abakobwa 70 bageze muri ‘Pre-Selection’
Ingamba zo kwirinda Covid-19 zakajijwe muri iri rushanwa rya Miss Rwanda
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA UWIMANA JEANNETTE
TANGA IGITECYEREZO