Kigali

#MissRwanda2022: Amatike yo kwinjira mu guhitamo abakobwa 20 yasohotse, Ruzindana Kelia aracyayoboye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/02/2022 9:34
0


Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda yashyize ku isoko amatike yo kwinjira mu muhango ukomeye wo guhitamo abakobwa 20 bazajya mu mwiherero w’ibyumweru bitatu (Boot Camp).



Abakobwa 70 bahagarariye Intara enye n’Umujyi wa Kigali ni bo bazakurwamo 20 bazajya mu mwiherero. Ni mu muhango uzabera mu Mujyi wa Kigali kuri Expo Ground i Gikondo kuwa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2022 guhera saa kumi z’amanywa.

Kwinjira muri uyu muhango ni 10, 000 Frw mu myanya isanzwe na 20,000 Frw muri VIP. Ugura itike yawe wifashishije uburyo bwa Mobile Money cyangwa Visa Card.

Nta muhanzi uzaririmba mu muhango wo guhitamo abakobwa 20 nk’uko byari bisanzwe. Abategura Miss Rwanda bavuga ko bateguye ibindi byihariye ‘bizanyura abazitabira uyu muhango’.

Aya matike agiye hanze mu gihe umukobwa witwa Ruzindana Kelia [Nimero 47] akiyoboye abandi mu matora ari kuba mu buryo bwa SMS no kuri internet.

Uyu mukobwa ayoboye abandi kuva ku munsi wa kabiri amatora atangijwe. Amajwi yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, agaragaza ko agejeje amajwi 53, 209.

Ku mwanya wa kabiri hariho Nshuti Muheto Divine [Nimero 44] ufite amajwi 46,119 n’aho Mutabazi Isingizwe Sabine [Nimero 38] ari ku mwanya wa Gatatu.

Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up, Nimwiza Meghan aherutse kubwira INYARWANDA ko uko irushanwa rikomeza gutera imbere ari na ko bagenda bakora impinduka mu rwego rwo kujyanisha n’ibyifuzo by’abakurikira iri rushanwa no guteza imbere abakobwa.

Avuga ko kuri iyi nshuro, amafaranga azinjizwa na buri mukobwa binyuze mu matora, azahabwa 20% by’amafaranga yinjije.

Ati “Kuri buri cyiciro umukobwa azageraho kuva muri ‘Pre-Selection’ kugeza mu bihe bindi bazaba batora kuri ‘finale’ no muri Boot Camp hose, umukobwa azagenda abona 20% by’amafaranga y’abamutoye.”

“Kandi ntabwo ari Online gusa cyangwa USSD gusa, ahubwo azajya agenda abona 20% y’abamutoye. Ni 20% y’amajwi yose y’abamutoye.”

Kanda hano ubashe kugura itike yo kwinjira mu birori byo guhitamo abakobwa 20 

Ruzindana Kelia aracyayoboye bagenzi be mu matora yo kuri internet no kuri SMS 

Ruzindana ahagarariye Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2022 

Abakobwa 70 bahatanye mu matora azasiga babiri ba mbere bakatishije itike yo kwinjira muri Boot Camp








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND