Kigali

Kuki Areruya Joseph wari witezwe na benshi atazakina Tour du Rwanda 2022?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/02/2022 20:59
1


Muri iki Cyumweru hagati nibwo ikipe ya Benediction Ignite yatangaje abakinnyi 5 bazayihagararira muri Tour du Rwanda 2022 batagaragaramo kizigenza Areruya Joseph byavuzwe ko arwaye COVID-19, ese koko yaba ariyo mpamvu nyamukuru yatumye atagaragara mu bazakina iri rushanwa rikomeye muri Afurika mu gusiganwa ku magare?



Kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Gashyantare, mu Rwanda haratangira irushanwa mpuzamahanga rizenguruka igihugu ku magare ‘Tour du Rwanda 2022’ rizasozwa tariki ya 27 Gashyantare 2022.

Iri rushanwa ntabwo rizagaragaramo Areruya Joseph wari witezwe n’imbaga y’abanyarwanda kubera ko atatanzwe ku rutonde n’ikipe ye akinira ya Benediction Ignite yo mu karere ka Rubavu.

Iyi kipe yatangaje ko impamvu Areruya atazagaragara muri Tour du Rwanda ari uko arwaye Covid-19.

Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye na Areruya Joseph, ubwe yivugiye ko impamvu atazagaragara muri iri rushanwa ari izatanzwe n’ikipe akinira ya Benediction Ignite, kuko arwaye COIVID-19 nkuko iyi kipe yabitangaje.

Ati”Impamvu ntazakina Tour du Rwanda 2022, ni uko ndwaye COVID-19”.

Ese koko Areruya asibijwe Tour du Rwanda na COVID-19 nkuko bivugwa cyangwa ni amafaranga?

INYARWANDA yagerageje gukomanga mu nguni zose z’abazi amakuru y’imbere muri iyi kipe yamaze kuba Continental kugira ngo hamenyekane impamvu ya nyayo yatumye uyu mukinnyi atazagaragara muri Tour du Rwanda 2022.

Ntabwo Areruya yigeze yitabira umwiherero w’abakinnyi b’Abanyarwanda bazakina iri rushanwa bakoreye mu Karere ka Musanze, banamazemo ukwezi kurenga.

Ikipe ya Benediction yatangaje ko impamvu uyu mukinnyi atazakina iri rushanwa ari uko arwaye COVID-19, hakibazwa niba koko uyu mukinnyi yararwaye COVID-19 idakira ku buryo yayimarana ukwezi kurenga bigatuma atanitabira umwiherero utegura iri rushanwa.

Abaganirije INYARWANDA kuri iki kibazo, beruye bavuga ko batemeranywa n’ibyatangajwe nk’impamvu zatumye uyu mukinnyi atazakina Tour du Rwanda, kabone niyo yaba yararwaye covid-19, atari kuyimarana ukwezi kose.

Abavuze ko Areruya Joseph yamenyesheje ikipe ye akinira ko nibatuzuza ibiri mu masezerano atazigera akina Tour du Rwanda 2022.

Ni ibiki Areruya yishyuza Benediction byatumye afata umwanzuro wo kudakina Tour du Rwanda 2022?

Abatuganirije bavuze ko amakuru bazi neza kandi bakuye mu bantu bahora hafi ya Areruya ari uko amafaranga ariyo yatumye uyu mukinnyi atitabira iri rushanwa.

Ubundi Impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku Isi ‘UCI’ itegeka ko buri kipe iri Continental igomba kugira amafaranga y’umushahara wa buri kwezi ihemba abakinnyi bayo, kandi bakayahabwa.

Ibyatumye uyu mukinnyi afata umwanzuro wo kudakina iri rushanwa, ngo ni uko yimwe n’ikipe ye aya mafaranga y’umushahara bamurimo, ababwira ko mu gihe batayamuhaye bamukura mu bakinnyi bazakoresha muri Tour du Rwanda, afata umwanzuro wo kutitabira atyo.

Ntabwo iki kibazo ari ubwa mbere kibaye kuri iyi kipe ya Benediction, kuko byigeze no kuba kui Bosco, ahita yerekeza muri SACA biteza impagarara aza kongera kugaruka.

Muri Tour du Rwanda 2022, u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe abiri ariyo Team Rwanda na Benediction Ignite.

Irushanwa ry’uyu mwaka riratangira kuri iki Cyumweru , aho abasiganwa bazazenguruka kuri Kigali Arena ku ntera nto y’ibilometero 4, rikazasozwa tariki ya 27 Gashyantare 2022 hamenyekana uwegukanye isiganwa muri rusange.


Areruya Joseph wari witezwe na benshi ntazagaragara muri Tour du Rwanda 2022






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kevin2 years ago
    ark nkinyarwanda mwazinjiye mwigare neza mukareba aho ikibazo kiri valence yaragiye ruberwa jea aragenda ntiturikumva rene na karadiyo kurutonde ibi bintu ntamayoba kbx?bakurikirane impano dufite mu magare murakoz turabemer



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND