Kigali

Icyemezo mwafashe nta shingiro gifite: Icyo RGB ivuga ku ba Bishops bamenyesheje Leta ko Apotre Dr Gitwaza akuwe ku buyobozi bwa Zion Temple

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/02/2022 13:35
0


Nyuma y'uko aba Bishops bahoze ari ibyegera bya Apotre Dr. Paul Gitwaza batangaje ko bamukuye ku buyobozi bwa Zion Tempe, bakabikora binyuze mu ibaruwa bamwandikiye bakanabimenyesha inzego zinyuranye za Leta, kuri ubu hamenyekanye icyo Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) ruvuga kuri iki kibazo.



Uyu munsi kuwa Gatandatu tariki 19 Gashyantare 2022 ni bwo hamenyekanye mu itangazamakuru ko hari abapasiteri batangaje ko bavanye Apotre Dr Paul Gitwaza ku buyobozi bwa Zion Temple abereye Umuyobozi Mukuru ku Isi. Abateye umukono kuri iyi baruwa yo kuwa 14/02/2022 yandikiwe Apotre Gitwaza, kopi zayo zikagenerwa abayobozi bakuru b'igihugu barimo na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ni aba Bishops bahoze mu buyobozi bukuru bwa Zion Temple bakaza guhagarikwa burundu ari bo Bishop Claude DJessa, Bishop Dieudonné Vuningoma, Bishop Pierre Kaberuka, Bishop Richard Muya, Bishop Charles Mudakikwa na Bishop Paul Daniel Kakimunu.

INKURU WASOMA: Apotre Gitwaza yashyizeho ubuyobozi bushya yereka umuryango  Bishop Vuningoma n'abandi bendaga kumuhirika

Abanditse iyi baruwa bavuga ko ari abagize "Inama y’Abashinze Umuryango Authentic World Ministries / Zion Temple Celebration Center". Bose bari mu bahagaritswe na Apotre Dr Gitwaza mu mwaka wa 2017 nyuma y'uko atahuye umugambi bari bafite wo guhirika Zion Temple. Muri iyi baruwa bashinja Apotre Gitwaza kunyereza imitungo y'itorero, imwe akayikoresha mu nyungu ze bwite, indi akayimurira mu mahanga mu buryo budakurikije amategeko shingiro y’umuryango ndetse ngo akabikora nta rwego na rumwe agishije inama cyane cyane "twebwe twawushinganye namwe.” 

Banamushinja kandi kubiba amacakubiri n'urwango mu nzu y'Imana, itonesha n'ubwibone. Banavuga ko iyi mikorere ye n'imiyoborere ye yatumye abakristo batari bacye ba Zion Temple batatana ni ukuvuga bajya mu yandi matorero n'amadini, abandi baragwa (bava mu gakiza). Bagaragaje ko bafashe umwanzuro wo kuvana Apotre Gitwaza ku buyobozi bw'Itorero Zion Temple kuko yarigize nk'akarima ke, rikaba rigeze aharindimuka. Ni umwanzuro bavuga ko bafashe mu rwego rwo gusubiza ibintu m buryo. Bati “Kubera izo mpamvu twerekanye,..mu rwego rwo gusubiza ibintu mu buryo no kuramira umuryango ugeze aharindimuka, ukuwe ku buyobozi bw’umuryango twagushinze.”


Apotre Dr Gitwaza ni Umuyobozi Mukuru wa Zion Temple ku Isi kuva yashingwa kugeza uyu munsi

RGB yatesheje agaciro icyemezo cy'aba batangaje ko bavanye Apotre Gitwaza ku buyobozi bwa Zion Temple

INYARWANDA yabonye ibaruwa yanditswe na RGB isubiza abapasiteri twavuze haruguru bari bayimenyesheje ko Apotre Gitwaza akuwe ku buyobozi bwa Zion Temple. RGB yanditse iyi baruwa tariki 18 Gashyantare 2022 iterwaho umukono na Dr. Usta Kayitesi Umuyobozi Mukuru w'uru rwego. Muri iyi baruwa harimo ingingo ivuga ngo "Icyemezo mwafashe nta shingiro gifite kuko mutari inteko rusange ari rwo rwego rw'umuryango rufite ububasha bwo gufata icyo cyemezo".

Dr Usta Kayitesi yatangiye agira ati "Nshingiye ku ibaruwa yo kuwa 14/02/2022 mwandikiye Apotre Gitwaza Paul Umuyobozi wa Authentic Word Ministries-Zion Temple Celebration Centre mumumenyesha ko mumukuye kuri uwo mwanya mukagenera RGB kopi, nshingiye ku ibaruwa ya Authentic Wod Ministries-Zion Temple Celebration Centre yo kuwa 15/02/2022 yandikiye Polisi y'igihugu ishami rya Kicukiro igaragaza ko ikibazo cy'uko mushaka guteza umutekano mucye mu itorero;

Nshingiye ku ngingo ya 5, igika 10 y'itegeko No-56/2016 ryo kuwa 16/12/2016 rishyiraho Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere rikanagena inshingano, imitunganyirize n'imikorere byarwo, nshingiye kandi ku ngingo ya 19 y'Itegeko No-72/2018 ryo kuwa 31/08/2018 rigena imitunganyirize n'imikorere by'imiryango ishingiye ku myemerere;

Nshingiye na none ku kuba amategeko shingiro ya Authentic Word Ministries-Zion Temple Celebration Centre yahujwe n'Itegeko No-72/2018 rigena imitunganyirize n'imikorere by'imiryango ishingiye ku myemerere bagahabwa Compliance certificate kuwa 23/06/2019; ayo mategeko shingiro akaba ateganya inzego z'imiyoborere z'umuryango n'ububasha bwazo, mu rwego rwo kubungabunga iyubahirizwa ry'amahame y'imiyoborere myiza nk'uko RGB ibiherwa ububasha n'amategeko, ndabamenyesha ko Icyemezo mwafashe nta shingiro gifite kuko mutari inteko rusange ari rwo rwego rw'umuryango rufite ububasha bwo gufata icyo cyemezo".

RGB yasabye aba ba Bishops guhagarika ibikorwa barimo byo kwihesha ububasha badafite n'ibindi bishobora guteza umutekano mucye. Iti "Mugomba guhagarika ibikorwa byo kwihesha ububasha mudafite n'ibindi byose bishobora guteza umutekano mucye mu banyamuryango n'abakristo ba Authentic Word Ministries-Zion Temple Celebration Centre". Umuyobozi Mukuru wa RGB yasoje abifuriza kugira amahoro, ati "Mugire amahoro". 

Iyi baruwa ya RGB yihaniza abatangaje ko beguje Apotre Gitwaza, yamenyeshejwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Minisitiri w'Intebe, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Intumwa Nkuru ya Leta, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'Igihugu, Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyah (RIB), Ihuriro Mpuzamiryango ry'Amadini, Amatorero na Kiliziya Gatolika (Rwanda Inter Religious Council/RIC), Alliance Evangelique au Rwanda, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro n'Uhagarariye Authentic Word Ministries-Zion Temple Celebration Center.


Ibaruwa ba RGB yo kuwa 18 Gashyantare 2022






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND