Kigali

Perezida Trump yashimangiye ko yatoranyijwe n’Imana "kugira ngo asubize Amerika ku murongo”

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:21/01/2025 22:27
0


Perezida Trump yashyize umukono ku mategeko ya Perezida arimo gushyira ingabo ku mupaka wa Amerika na Mexique no guhagarika gahunda zijyanye no gushyigikira imodoka zikoresha ingufu zisubira.



Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje impinduka zikomeye mu miyoborere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kurahirira kongera kuyobora iki gihugu.

Mu bikorwa bye byihuse, yashyize umukono ku mategeko ya Perezida arimo gushyira ingabo ku mupaka wa Amerika na Mexique no guhagarika gahunda zijyanye no gushyigikira imodoka zikoresha ingufu zisubira.

Trump yavuze ko “hariho ibitsina bibiri gusa, gabo na gore,” avuga ko iyi ari politiki y’ubumwe izarengera abaturage ba Amerika. Yanakomeje agaya ibitekerezo by’ubutagondwa, avuga ko bizatuma igihugu cyongera gukundwa no kubahwa ku isi.

Mu ijambo rye, Trump yashimangiye ko “yatoranyijwe n’Imana kugira ngo asubize igihugu ku murongo.” 

Yashinje abanyamuryango b'aba Demokarate kunanirwa guhangana n’ibibazo by’ingutu, maze atanga icyizere ko hari impinduka zigiye gukorwa ku buryo bwihuse nk'uko tubikesha The Sun.


Ku bijyanye n’umutekano, Trump yavuze ko agiye guhagarika byihuse abinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gutangira gahunda yo kubasubiza iwabo. 

Yavuze kandi ko azakomeza gahunda yo gucukura peteroli n’amavuta asanzwe, avuga ko “ingufu za Amerika zizahindura ubukungu bw’igihugu.”


Trump yashyize imbere icyerekezo cy’igihugu cyubahiriza amahoro, ubutabera, n’amahirwe angana kuri bose. Yasoje asaba abaturage gushyira hamwe ati: “Ntabyo tutageraho dufatanyije. Turi umuryango umwe n’igihugu cyacu kizongera gutsinda.”

//inyarwanda.com/app/webroot/img/202501/images/img-20250120-171536-5543941737471836.jpg






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND