Hari abakinnyikazi benshi ku isi bafite uburanga butangaje uba usanga bamwe babagarukaho, dore ko filimi ari kimwe mu bintu birebwa cyane n’abato n’abakuru gusa muri abo harimo abarusha abandi bagera 10 usanga bakurura abagabo benshi ku isi.
Mu myaka ya 1888 nibwo bivugwa ko filimi ya mbere yakinwe
ikanafatwa mu buryo bw’amashusho, bivuze ko imyaka ibaye myinshi uruganda rwayo
rutangiye kwiyubaka ku isi.
Benshi bagiye bazikina barapfuye ariko umwuga wo ntujya
uhagarara. Muri abo harimo n’abakinnyikazi nkubayeho wa mbere Florence Lawrence
wari warabonye izuba mu mwaka wa 1886.
Yari yaravukiye mu gihugu cya Canada, gusa yaje kwitaba Imana aho yakoraga ibijyanye no
gukina filimi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho ashyinguye ku musozi wa
Hollywood.
INYARWANDA ikaba yagerageje kubegeranyiriza bamwe mu bakinnyikazi
bariho none, usanga barigaruriye imitima ya benshi atari ukubera gukina filimi
gusa, ahubwo n’uburanga bwabo n’ibintu bicye wabamenyaho.
10. Megan Fox
Yiswe Megan Denise Fox, yabonye izuba kuwa 16 Gicurasi 1986. Yatangiye gukina filimi akiri muto uretse n’ibyo ari no mu banyamideli banakorana na kompanyi zikomeye nka Armani; nyuma yo kuyimurika kandi aranayitunganya aho afite iyo yagiye atunganya cyane yibanda ku myambaro y’imbere.
9. Jennifer Lawrence
Yiswe Jennifer Shrader Lawrence, yavutse kuwa 15 Kanama 1990 mu misozi ya Indiana muri Kentucky mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangiye gukina filimi mu mwaka wa 2006.
Ari mu babashije kwegukana kimwe mu bihembo bikomeye mu ruganda
rwa Cinema cya Oscar, icyo gihe byatewe ahanini na filimi yagaragayemo yitwa Silver
Linings aho yakinnye nk’umugore ufite ubumuga bwo mu mutwe, nyamara wigarurira
umutima w’umugabo.
8. Milan Kunis
Yiswe Milena Markovna Kunis, yavutse kuwa 14 Kanama 1983 mu gihugu
cya Ukraine. Yinjiye mu gukina filimi mu mwaka wa 1994, maze yigarurira imitima
ya benshi muri filimi zinyuranye cyane cyane ku musozi w’imyidagaduro wa
Hollywood. Kuri ubu ari mu rukundo na Ashton Kutcher n’ubundi
banakinanye muri filimi bakundana.
7. Natalie Portman
Yiswe Natalie Portman, yabonye izuba kuwa 09 Kamena 1981, afite
inkomoko mu gihugu cya Israel n’ubwo ari umunyamerika. Uretse kuba ari umukinnyi
wa filimi, aranazitunganya, yabyinjiyemo mu mwaka wa 1993.
Yamamaye muri filimi zirimo ‘Star Wars’ yanakunzwe cyane mu
Rwanda, ‘Black Swan’, ‘Closer’ n’izindi. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya
kabiri cya kaminuza yakuye muri Harvard, imwe muzambere ku isi.
6. Amber Heard
Yiswe Amber Laura Heard yabonye izuba kuwa 22 Mata 1986 muri
Leta ya Texas, akina filimi guhera mu mwaka wa 2003, ni umwe mu banyamabara baba
muri Hollywood, bijyanishije n’uko agenda akina muri filimi zinyuranye.
Yamamaye muri All the Boys Love Mandu Lane, Rum Diary nizindi
zitandukanye.
5. Elisha Cuthbert
Yiswe Elisha Ann Cuthbert, yavutse kuwa 30 Ugushyingo 1982 mu
gace ka Alberta mu gihugu cya Canada. Yinjiye mu bijyanye no gukina filimi ubwo yari afite
imyaka ikabakaba 14, hari mu mwaka wa 1996.
Gusa yari yaranatangiye kumurika imideli akiri muto cyane ku
myaka 7, aho yabaye icyamamare bikanatuma anatumirwa no muri White House. Yakinnye
muri filimi zirimo nka Girl Next Door, yaje kugenda asohoka kenshi ku ntonde z’abakobwa
b’uburanga.
4. Jessica Alba
Yatangiye gukina filimi mu yitwa Dark Angel yaje noneho
kwamamara cyane mu yitwa Die Fantastichen Vier, kuri ubu ntagikunda gukina cyane
kuko yinjiye mu bushabitsi bwagutse ariko bufite aho buhiriye na cinema.
3. Emma Watson
Yiswe Emma Charlotte Duerre Watson, yabonye izuba kuwa 15 Mata
1990 mu gihugu cya France. Ni umukinnyi wa filimi uzwiho kuvugira rubanda kandi ni umunyamideli
wabigize umwuga, yatangiye gukina filimi mu mwaka 1999.
Yakinnye muri filimi nyinshi zakunzwe zirimo Beauty&thebeast,
Noah na Colonia Dignidad ariko iyo isi yose yamumenyeyemo ni Harry Poter. Ntakigaragara
cyane muri filimi, kuko yagizwe ambasaderi w’uburenganzira bw’abari n’abategarugori muri UN .
2. Emma Stone
Yiswe Emily Jean Stone, yabonye izuba kuwa 06 Ugushyingo 1988
muri Arizona mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umukinnyi wa filimi
wabitangiye mu mwaka wa 2004.
Yagiye yegukana ibihembo
binyuranye birimo Oscar. Yakundanyeho na Spiderman banakinanye muri
filimi, kuri ubu ari mu rukundo n’umwe mu batunganya filimi bagiye bahurira mu
bice binyuranye bitunganyirizwamo filimi.
1. Scarlet Johanson
Yiswe Scarlett Ingrid Johanson, yabonye izuba kuwa 22 Ugushyingo
1984 muri Leta ya New York yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Afite
ubwenegihugu bwa Denmark, ni umukinnyi wa filimi n’umuririmbyi, yinjiye mu ruganda
rw’imyidagaduro mu mwaka wa 1994.
Yatangiye gukina filimi mu yitwa Lost in Translation, yagiye
yigaragaza mu buryo butangaje kuburyo bamwe bamufata nk’isezerano ry’umusozi wa
Hollywood. Yakinnye kandi mu zindi nyinshi zirimo nka Black Widow, Avengers, n’izindi.
Afite n’uburanga bukurura benshi guhera ku maso ye arebesha, buri
umwe umubonye akabura umutuzo n’ibindi byinshi bijyanye n’imiterere ye.
TANGA IGITECYEREZO