Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana ifoto y’umunyezamu wa AS Kigali, Bate Shamiru agaruza umupira ukuboko ariko usa n’uwarenze umurongo biteza urujijo n’impaka nyinshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bamwe bemeza ko Kiyovu yibwe igitego abandi bakemeza ko nta gitego.
Kuri
uyu wa gatatu tariki ya 16 Gashyantare, shampiyona y’u Rwanda yari yakomeje
hakinwa imikino y’umunsi wa 17, aho kuri stade ya Kigali habereye umukino w’imbaturamugabo
hagati y’amakipe yo mu mujyi wa Kigali, ariyo Kiyovu Sport na AS Kigali.
Uyu
mukino wari uvuze byinshi kuri aya makipe ahataniye igikombe cya shampiyona uyu
mwaka, aho Kiyovu ishyiditse na APR FC ku gikombe cy’uyu mwaka, mu gihe AS
Kigali nayo iryamiye amajanja hafi aho.
Ni
umukino Kiyovu Sports yarushije AS Kigali gukina neza, kurema u7buryo bw’ibitego
no guhererekanya neza mu kibuga byanatumye yegukana amanota yose y’umukino
itsinze 1-0, ariko ihusha byinshi.
Umukino
uri mu minota ya nyuma umunyezamu wa AS Kigali, Bate Shamiru yakoze agashya
kakomeje kugarukwaho n’imbaga, kanatumye ahabwa ikarita itukura ava mu kibuga
umukino utarangiye, atererana bagenzi be.
Bate
Shamiru yakoze amabara mu minota ya nyuma y’umukino ubwo yaherezwaga umupira na
Ishimwe Christian yajya kuwufunga akawubura, yisanga yawugaruje amaboko usa n’uwarenze
umurongo ahita ahabwa ikarita y’umuhondo ndetse binamuviramo guhabwa ikarita
itukura asohoka mu kibuga.
Kiyovu
Sport yahise ihabwa Coup Franc nziza yari mu rubuga rw’amahina hafi ya
penaliti, Hussein Shaban ahita asohoka mu kibuga kugira ngo Ntwari Fiacre
yinjire mu kibuga ajye mu izamu.
Coup
Franc ya Kiyovu yatewe neza ariko umupira ugarurwa n’umutambiko w’izamu.
Iki
gikorwa cyakozwe na Bate Shamiru gikomeje kuvugwaho ibitandukanye n’abakunzi b’umupira
w’amaguru mu Rwanda, aho bamwe bemeza ko cyari igitego cya kabiri cya Kiyovu,
abandi bakavuga ko umupira utarenze umurongo.
Mbere
na mbere itegeko rivuga ko umusifuzi agomba kwemeza ko umukinnyi yatsinze
igitego iyo umupira warenze umurongo w’izamu hagati, iyo hari igice cy’umupira
kikiri muri wa murongo nta gitego kibarwa.
Mu
bigaragara nta kwibeshya k’umusifuzi kwabayeho, kuko uriya mupira wose utari
wavuye mu murongo, hari igice cy’umupira gito cyari kikiri mu murongo, ubwo
rero nta gitego cyibwe cyangwa cyanzwe cyagiye mu izamu.
Gutsinda
uyu mukino byatumye Kiyovu Sport iguma ku mwanya wa kabiri ariko ikaba
yagabanyije ikinyuranyo cy’amanota yari hagati yayo na APR FC kiva ku manota 5,
ubu hasigayemo amanota abiri gusa.
Impaka zikomeje kuba nyinshi abantu bibaza niba koko cyari igitego cyangwa atari cyo
Umukino warangiye Kiyovu Sport yegukanye amanota atatu
TANGA IGITECYEREZO