Kigali

#MissRwanda2022: Abakobwa 9 barimo ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahagarariye Intara y’Amajyepfo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/02/2022 19:25
0


Akanama Nkemurampaka katangaje ko abakobwa 9 barimo ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ari bo bahagararira Intara y’Amajyepfo mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022.



Ni ku nshuro ya 12 iri rushanwa riri kuba kuba. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Gashyantare 2022, ryakomereje mu Ntara y’Amajyepfo, aho ryabereye mu Karere Huye kuri Credo Hotel.

Abakobwa 82 ni bo biyandikishije guhagararira Intara y’Amajyepfo, ariko 47 nibo bageze ahabereye ijonjora. 

Akanama Nkemurampaka kari kabanje gutangaza ko abakobwa 7 ari bo bakomeza, ariko nyuma y'ibiganiro byamaze akanya gato banzuye ko abakobwa 9 ari bo bahagararira Intara y'Amajyepfo.

Abakobwa 9 bakomeje ni Ituze Ange Melisa [Nimero 14], Tanganyika Isabelle [Nimero 1],  Ashimwe Michelle [Nimero 32], Kamikazi Queen [Nimero 13], Ikirezi Happiness [Nimero 3], Ruzindana Belyse [Nimero 31], Uwimana Jeannette [40], Irakoze Sabine Hyguette [Nimero 34] na Keza Melisa [Nimero 24].

Irakoze Sabine Hyguette yafashwe n'amarangamutima asuka amarira y'ibyishimo, ni mu gihe Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yahamagaye abari mu cyumba barimo n'abagize akanama nkemurampaka bakamukomera amashyi.

Iri rushanwa ryabanjirije mu Ntara y’Amajyaruguru aho hiyandikishije abakobwa 51 ariko abanyuze imbere y’akanama nkemurampaka ni 43.

Ababonye itike yo gukomeza ni No 22. Ishimwe Muhayimpundu Adelaide, No 37. Mutavu Manzi Leslie, No 04. Nshuti Vanessa, No 08. Bagiriteto Aliane, No 01. Uwase Mignone, No 10. Umutoniwase Dianah, No 33. Cyiza Raissa, No 30. Kaberuka Emmanuella na No 40. Igiraneza Mugisha Ghislaine.

Ryakomereje mu Ntara y’Uburengerazuba, aho hiyandikishije abakobwa 51 ariko abanyuze imbere y’akanama nkemurampaka ni 34.

Ababonye itike ni No 33. Umubyeyi Sandrine, No 04. Isaro Nadia, No 15. Stella Matutina Murekatete, No 17. Kazeneza Marie Merci, No 32. Mwiza Amelia, No 21. Muringa Jessica, No 02. Keza Maolithia, No 03. Uwajeneza Peggy na No 06. Nshuti Divine Muheto.

Iri rushanwa rirakomereza mu Ntara y’Uburasirazuba kuri iki Cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022, mu Karere ka Kayonza kuri Silent Hotel.  

Inkuru bifitanye isano: Abakobwa 82 ni bo biyandikishije mu Majyepfo, Intara yavuye Miss Bahati Grance na Miss Mutesi Aurore Kayibanda

-Bwa mbere umukobwa ufite ubumuga bwo kutumva yitabiriye Miss Rwanda

-Imishinga y'abakobwa 25 babanje kunyura imbere y'akanama nkemurampaka


Abakobwa 9 babonye itike yo guhagararira Intara y'Amajyepfo muri Miss Rwanda 2022

Ibyishimo byari byose ku bakobwa babonye 'Pass' muri 47 banyuze imbere y'akanama nkemurampaka


Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ari mu babonye itike yo guhagararira Amajyepfo








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND