Kigali

Bwa mbere umukobwa ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yitabiriye Miss Rwanda; hifashishwa umusemuzi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/02/2022 18:39
0


Ku nshuro ya mbere irushanwa rya Miss Rwanda ryagaragayemo umukobwa ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, yazamuye amarangamutima ya benshi bari mu cyumba yabarijwemo.



Uyu mukobwa yitwa Uwimana Jeannette, afite nimero 40. Ni umwe mu bakobwa 81 biyandikishije guhatanira ikamba rya Miss Rwanda bahagarariye Intara y’Amajyepfo.

Gusa, abakobwa 47 nibo babashije kugera ahabereye ijonjora rya Miss Rwanda kuri Credo Hotel, kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Gashyantare 2022.

Hifashishijwe umusemuzi w’ururimi rw’amarenga, uyu mukobwa yavuze ko afite umushinga wo gukangurira n’abandi bafite ubumuga bwo kutavuga gutinyuka bakitabira irushanwa rya Miss Rwanda, kuko rifasha abakobwa gukabya inzozi.

Asubiza ikibazo yabajijwe, yavuze ko abana bafite ubumuga ari abana nk’abandi ariko 'usanga bagihezwa mu mashuri’, rimwe na rimwe ugasanga aho bajya batakirwa kimwe.

Uwimana yavuze ko impamvu ya mbere yatumye ashaka guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022, ari ukugira ngo akangurire bagenzi be kwitinyuka. Avuga ko yize mu ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutavuga, abona uburyo bagenzi be bitinyuka.

Ati “Murakoze, abenshi bakunze kwitinya ariko njye nize mu ishuri ry’abafite ubumuga mbona abandi babashije kwitinyuka numva nanjye nakwitinyuka nkitabira Miss Rwanda 2022.”

Munyaneza James uri mu kanama nkemurampaka yavuze ko Uwimana  ari urugero rwiza, kandi ko ibyo yasobanuye bifite ishingiro.

Miss Mutesi Jolly yavuze ko n’abandi bakobwa bakwiye kumureberaho, kuko yitinyutse kandi agatinyura abandi.

Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Itegura Miss Rwanda, Miss Nimwiza Meghan, aherutse kubwira INYARWANDA ko iri rushanwa rifunguye amarembo ku bakobwa bose, ko nta mukobwa ufite ubumuga bw’uruhu cyangwa se undi wese waba warahejwe kwitabira iri rushanwa.

Uyu muvugizi avuga ko ahubwo igihe ari iki cy’uko abakobwa nkaba bitabira. Ati “Ntabwo Miss Rwanda igira umukobwa n’umwe iheza. Miss Rwanda ni irushanwa ry’umwana w’umukobwa, Miss Rwanda ntabwo yigeze iheza abantu bafite ubumuga ubwo aribwo bwose ari ubw’uruhu, ubumuga ubwo ari bwo bwose. Ntabwo Miss Rwanda yigeze iheza umuntu n’umwe. Irafunguye”.

Akomeza ati “Nakomeje kubivuga ni irushanwa rifunguye amarembo. Ntabwo twebwe nka Miss Rwanda hari uwari waza afite ikibazo nk’icyo ngicyo ngo tumuheze. Kuba bataraza nibaza y’uko ntabwo ari kuri twebwe ahubwo nabatera ishyaka cyane nabo kwitinyuka.”

“Turatera ishyaka abana b’abakobwa kwitinyuka, nimvuga umwana w’umukobwa ni umwana w’umukobwa wese, turatera iteka umwana w’umukobwa wese n’abo ngabo barimo. N’ubu ngubu nabatera ishyaka ngo biyandikishe, bitabire.”

Abakobwa 10 ba mbere muri Miss Rwanda bazafashwa na Kaminuza ya Kigali gukomeza ibyiciro by’amashuri bari bagezemo. Ikindi ni uko buri mukobwa azahabwa 20% by’amafaranga azinjiza mu matora yo kuri internet no kuri SMS.

Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yaciye agahigo yitabira Miss Rwanda, hifashishwa umusemuzi 

Ni ku nshuro ya mbere umukobwa ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yitabiriye Miss Rwanda kuva ryatangizwa mu Rwanda Abagize Akanama Nkemurampaka bamushimiye kwitinyuka, bashishikariza n’abandi 

Uyu mukobwa yazamuye amarangamutima y'abari mu cyumba yabarijwemo ibibazo binyuranye  

Umusemuzi w’ururimi rw’amarenga yafashishije Uwimana kumvikanisha ibitekerezo bye

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS NIMWIZA MEGHAN

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND