RFL
Kigali

Clive Jones watandukanye n'umugore we kubera gutanga intanga ahandi, yishimira ko amaze kugira abana 129

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:27/01/2022 21:45
0


Clive Jones, wahoze ari umwarimu w’imibare mu Bwongereza, avuga ko ari 'umuterankunga w’intanga' kuko abana 129 bose bamaze kubyarwa n'ababyeyi yahaye intanga ku buntu, mu gihe kandi hari abandi bana icyenda bari mu nzira zo kuvuka muri ubwo buryo.



Nk’uko ikinyamakuru Daily Mail kibitangaza, Bwana Jones w'imyaka 66 y'amavuko amaze imyaka icumi atanga intanga ngabo, aho umubare munini w'abo aziha bahurira ku rubuga rwa Facebook.

Aganira n'ikinyamakuru 'Derbyshire Live' yagize ati "Ntanga intanga nyinshi, ubu ngiye kugeza ku bana 138, abana 129 baravutse kandi n'abandi icyenda bari hafi kuvuka. Nshobora gukomeza indi myaka micye, uko byagenda kose nzageza ku bana 150."

Bwana Jones avuga ko yahisemo gukora ibi mu rwego rwo kunezeza imiryango myinshi iba idafite abana igasabwa kugura intanga mu mavuriro.

Ati "Nzi amavuriro n'abacuruzi b'intanga, ni umubare munini ariko ntibazitangira ubuntu basaba ikiguzi, njye mbikora ku buntu kandi biranezeza kuko abantu babinshimira." 


Bwana Jones yabwiye 'Derbyshire Live' ko yatangiye gutanga intanga ku buntu afite imyaka 58, yahisemo kujya ahurira n'abantu kuri Facebook kuko we yari arengeje imyaka (45) y'umuntu uba wemerewe gutanga intanga, bikaba byaramuzitiraga kuzitanga mu buryo buzwi. 

Ati "Nasomye mu binyamakuru bimwe na bimwe ibibazo by'abantu badashobora kubyara, numva ari ngombwa ko mbafasha."

Bwana Jones yavuze ko yubatse urugo mu mwaka wa 1978, ariko kuri ubu akaba amaze igihe yaratandukanye n'uwari umugore we kuko atishimiraga iki gikorwa cyo guha abantu intanga.

Mu bana 129 avuga ko bavutse kubera intanga yahaye abantu, Bwana Jones yavuze ko amaze guhura na 20 muri bo, aho yahereye ku begereye umujyi wa Derby atuyemo.


Ubuyobozi bw'ikigo cy'igihugu cy'ububyaza n'ubushakashatsi mu by'uburumbuke, buvuga ko bwihanangirije Clive Jones kuko amategeko agena ko utanga n'uhabwa intanga babikorera mu bitaro kandi bagafashwa n'abaganga babifitiye ububasha.

Aganira na Daily Mail, umuvugizi w'iki kigo yagize ati "Ntabwo dufite imbaraga zo kubuza abantu kwishyiriraho gahunda yo gutanga intanga ariko turashaka kubafasha kubona amakuru n'inama bakeneye kugira ngo bahitemo neza. Mu gihe bikorewe mu rugo, bishobora gutera ibibazo by'indwara bigashyira ubuzima bw'abantu mu kaga, ari nayo mpamvu duhora dushishikariza abantu kujya mu bitaro mu gihe cyo gutanga intanga.''

Mu busanzwe, gutanga intanga bikoreshwa mu gufasha abashakanye kubona abana, mu gihe ubwabo baba badashobora kubyara abana mu buryo busanzwe cyangwa ku muntu wifuza kubyara atabanje gukora imibonano mpuzabitsina.

Leta y' u Bwongereza igena ko nta muntu utanga ikiguzi ku ntanga, usibye gusa amayero 35 (£35) atangwa kugira ngo hishyurwe urugendo cyangwa andi make ashobora kurengaho kugira ngo hishyurwe icumbi ry'utanga intanga.

Itegeko ryasohotse mu 2005 rigena ko buri muntu utanga intanga agomba kuba aziranye neza n'uwo azihaye kandi akazamenya umwana wabakomotseho mu rwego rwo gutuma umwana amenya ababyeyi be, icyakora umugabo ntategekwa kurera cyangwa kwishyura ibyo umwana akenera. 



Clive Jones atangaza benshi kubera igikorwa cye cyo gutanga intanga kuri buri wese uzikeneye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND