Buri mwarimu aba afite uburyo bwe yigishamo abanyeshuri agamije kubafasha no kuzamura ireme ry'uburezi mu ishuri rye. Kuba mwarimu ujyanye n’igihe ntibisaba kuba undi muntu cyangwa ngo utakaze wowe ubwawe. Icyo usabwa ni ukwiga gahunda nshya nk’uko tugiye kubireba muri iyi nkuru.
Niba ushaka kuba umutamenwa, ukaba indashyikirwa mu
mwuga wawe wo kwigisha, dore ibyo usabwa gukora umunsi ku munsi.
1.Urasabwa
kwihangana.
Kwigisha bigenda bizana ingorane n’inzitizi uko iminsi
igenda ihita indi igataha. Ibi biterwa n’uko bamwe mu barimu basabwa kujya
basubiza buri mwana ibibazo akenshi bisa. Binyuze mu kwihangana rero
uzabasha kubinyuramo, ubashe guca mu mujinya uterwa n’abana wigisha kugira ngo
ugaragaze ubuhanga bwabo kubayobozi bawe kandi uzafasha n’abanyeshuri mu
mitsindire yabo.
2.Hora utegura
umunsi ku munsi.
Gutegura amasomo bifasha cyane mwarimu kuko bituma
arushaho gukomeza kwegeranya ibimufasha kuza kugira isomo ryiza ubwo aza kuba
atangiye kwigisha. Gutegura amasomo cyangwa ibindi bimufasha bituma adakoresha
igihe cye nabi. Rero niba uri mwarimu ukaba ushaka gukomeza kwiteza imbere mu
mwuga wawe kugeza ubaye indashyikirwa shyira imbere gutegura.
3.Funguka mu
mutwe.
Iyo mwarimu yiteguye kumva abanyeshuri be no
kubaganiriza, aba ashaka kubashyiramo ubuhanga n’ubumenyi batigeze babona mu
ishuri. Ibi bimufasha kurema abana bashya bagendera ku ntekerezo nziza, abana
bagutse mumutwe,…
4.Teza imbere
gukorera mu matsinda
Gukorera hamwe mu bikorwa bitandukanye by’ishuri aho
abanyeshuri ubasaba kujya bakorera hamwe mu rwego rwo kwigira hamwe no
gufashanya, bituma ukemura ibibazo byinshi kandi icyarimwe mu ishuri ryawe. Ubu
buryo butuma urema ikintu cyo gutekereza cyane, no kwifatira umwanzura kuri bo
mu gihe gito cyane.
Mu by’ukuri inyungu zo kuba umwarimu mwiza zo ni nyinshi
cyane, n’ibyo wakora ngo ube umwarimu mwiza na byo ni byinshi cyane. Niba uri
mwarimu urasabwa gukora iyo bwabaga kugira ngo uzamure imitsindire y’abanyeshuri
bawe ndetse ukomeze gukora cyane mu rwego rwo gukomeza kwiteza imbere.
Inkomoko: Cuemath.com
TANGA IGITECYEREZO