RFL
Kigali

AS Kigali mu rugamba rwo kwikura i Ngoma, Gasogi United ntirakora Rayon Sports mu jisho: umunsi wa 15 wa shampiyona

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:27/01/2022 10:10
0


AS Kigali yagiye gusura Etoile de L'Est naho Rayon Sports igiye kwakira Gasogi United, amakipe yombi atari mu bihe byiza.



Bwa mbere mu mateka Etoile de L'Est igiye kwakira As Kigali ndetse zitangira urugendo rwo guhangana muri shampiyona. Ubwo Etoile de L'Est yaherukaga mu cyiciro cya mbere AS Kigali yari itarabaho aribyo bituma uyu mukino uba ari uwa mbere aya makipe ahuye mu mateka.

Aya makipe agiye guhura ari mubihe bitari bibi kuko Etoile de L'Est igiye kwakira AS Kigali iherutse gukura amanota atatu kuri Gorilla FC, mu gihe AS Kigali nayo iheruka kunganya na APR FC mu mukino wa mbere wa Mutebi Hillary Mike.

AS Kigali yaraye mu Gisaka

AS Kigali igiye gukina idafite Olivier Niyonzima wahagaritswe kubera amakarita. Iyi kipe kandi y'umujyi wa Kigali birayisaba gutsinda kugira ngo ikomeze guhanganira umwanya wa mbere na APR FC na Kiyovu Sports, n'ubwo Etoile ikunze kugora amakipe akomeye iyo yagiye i Ngoma.

I Kigali Rayon Sports igiye gukina na Gasogi United umukino wa gatanu wa shampiyona mu mateka yazo kuva 2019 ubwo Gasogi United yazaga mu cyiciro cya mbere, Rayon Sports imaze gutsinda Gasogi United inshuro 2 banganya kabiri, ubwo baheruka guhura aya makipe yombi yanganyije igitego kimwe kuri kimwe. Rayon Sports ntirabona umutoza mukuru ndetse irakina idafite Iranzi Jean Claude wahanwe kubera amakarita atatu y'umuhondo.


Gasogi United nayo irakina idafite abatoza bayo bahagaritswe na KNC uyobora iyi kipe na we wahagaritswe na FERWAFA kubera imyitwarire idahwitse. Aya makipe agiye gukina ari mu bihe bibi nyuma yo kwandagazwa n'amakipe y'iburengerazuba bw'u Rwanda.

Gasogi United imaze iminsi iramutsa Rayon Sports 

Rutsiro FC iri ku mwanya wa 10 n'amanota 16 igiye gukina na Musanze FC iri ku mwanya wa 6 n'amanota 20 ni umukino wa mbere w'amateka kuri aya makipe muri shampiyona nyuma yaho 2020 Rutsiro FC yazamukaga mu cyiciro cya mbere.


Espoir FC irakira Gorilla FC iri ku mwanya wa nyuma ndetse ishobora no gusoza imikino ibanza iri kuri uyu mwanya. Nawo ni umukino w'amateka kuri aya makipe kuko kuva aho Gorilla FC izamukiye mu cyiciro cya mbere izi kipe ntizirahura.

Nyuma yo gutsinda Police FC, Bugesera FC igiye kwakira Gicumbi FC barushanwa amanota abiri gusa, izi kipe hagati yazo zigiye gukina umukino wa 10 mu mateka aho Bugesera FC imaze gutsindamo 7 banganya 1 Gicumbi itsinda umwe. Gicumbi FC ntiratsinda umukino n'umwe yasuye Bugesera FC, ni ukwitega ko biba uyu munsi. Muhinda Brian wakiniye Bugesera FC imikino yose ntaribugaragare kuri uyu mukino nyuma y'ikarita itukura yabonye kuri Police.


Mukura i Huye irakira ikipe ya Etincelles FC. Aya makipe amaze guhura inshuro 22 kuva mu 2010, Mukura itsindamo 10 banganya 5 Etincelles FC itsinda 7 ,ni amakipe akunda guhangana cyane kuko yenda kuba mu rwego rumwe.

Umwaka ushize umukino wagumishije mu cyiciro cya mbere Mukura, ni uwo yatsinzemo Etincelles FC igitego kimwe ku busa i Huye. Etincelles FC irakina idafite Gakwavu Jean Berchmas ufite amakarita menshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND