RFL
Kigali

Volleyball: Mutabazi Yves wahaye Abanyarwanda ibyishimo yaburiwe irengero

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/01/2022 12:07
0


Nubwo byatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Mutarama 2022, gusa biravugwa ko Mutabazi Yves ukinira Ikipe y’Igihugu ya Volleyball, wanakiniraga ikipe ya Al Jazira SC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yaburiwe irengero.



Umuryango wa Yves Mutabazi watangaje ko uhangayikishijwe cyane no kuba uyu mukinnyi amaze icyumweru kirenga batazi aho aherereye ndetse bakaba baratabaje Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Ambasade yatangaje ko yamenye amakuru y’uko uyu mukinnyi w’Umunyarwanda yaba yaburiwe irengero muri UAE, ndetse yashyize imbaraga zose zishoboka mu kumushakisha. Yongeyeho iti "Nitubona amakuru yisumbuye turayabamenyesha".

Mutabazi Yves w’imyaka 27 y’amavuko, umuryango we uvuga ko amaze igihe kirenga icyumweru yaraburiwe irengero ndetse mu mashusho yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko mbere y'uko aburirwa irengero mu nzu yabagamo hashobora kuba harabanje kubera ibisa n'imirwano.

Uyu mukinnyi wigaragaje cyane mu gikombe cya Afurika cyabereye mu Rwanda umwaka ushize, yaburiwe irengero mu gihe yari amaze iminsi yandika ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bwerekana ko ashobora kuba atamerewe neza.

Ubutumwa aheruka kwandika kuri ‘Instagram’ mu cyumweru gishize yagaragaje ko akeneye umuntu wamufasha gutaha.

Ubu butumwa bwaje bukurikira ubundi yari yanditse asaba Perezida wa Repubulika kumufasha gutaha.

Mutabazi wagaragaje ko afite impano idasanzwe muri Volleyball, yatangiye gukinira Ikipe y’Igihugu nkuru afite imyaka 19. Yatwaye Shampiyona y’imbere mu gihugu ari muri APR mu 2014 mu gihe kandi yakiniye Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 21.

Mu Ugushyingo umwaka ushize yari yahawe igihembo na Madamu Jeannette Kagame nk’umwe mu rubyiruko rw’Indashyikirwa mu muhango wo kwizihiza Isabukuru y’Imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze ushinzwe.

Mutabazi Yves yanyuze mu makipe atandukanye arimo REG na Gisagara VC.

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu iracyashakisha aho uyu mukinnyi yaba aherereye, niba yaba yarishwe cyangwa akiri muzima ngo afashwe kugaruka mu Rwanda nk'uko yabyifuzaga.

Yves Mutabazi ukinira ikipe y'igihugu ya Volleyball yaburiwe irengero

Ubutumwa bwa Mutabazi asaba ubufasha kugira ngo agaruke mu Rwanda mbere yuko aburirwa irengero





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND