Nubwo byatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Mutarama 2022, gusa biravugwa ko Mutabazi Yves ukinira Ikipe y’Igihugu ya Volleyball, wanakiniraga ikipe ya Al Jazira SC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yaburiwe irengero.
Umuryango
wa Yves Mutabazi watangaje ko uhangayikishijwe cyane no kuba uyu mukinnyi amaze
icyumweru kirenga batazi aho aherereye ndetse bakaba baratabaje Ambasade y’u
Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Ambasade yatangaje ko yamenye amakuru y’uko uyu mukinnyi w’Umunyarwanda yaba yaburiwe irengero muri UAE, ndetse yashyize imbaraga zose zishoboka mu kumushakisha. Yongeyeho iti "Nitubona amakuru yisumbuye turayabamenyesha".
Mutabazi
Yves w’imyaka 27 y’amavuko, umuryango we uvuga ko amaze igihe kirenga icyumweru
yaraburiwe irengero ndetse mu mashusho yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga
nkoranyambaga yagaragaje ko mbere y'uko aburirwa irengero mu nzu yabagamo
hashobora kuba harabanje kubera ibisa n'imirwano.
Uyu
mukinnyi wigaragaje cyane mu gikombe cya Afurika cyabereye mu Rwanda umwaka
ushize, yaburiwe irengero mu gihe yari amaze iminsi yandika ku mbuga
nkoranyambaga ubutumwa bwerekana ko ashobora kuba atamerewe neza.
Ubutumwa
aheruka kwandika kuri ‘Instagram’ mu cyumweru gishize yagaragaje ko akeneye
umuntu wamufasha gutaha.
Ubu
butumwa bwaje bukurikira ubundi yari yanditse asaba Perezida wa Repubulika
kumufasha gutaha.
Mutabazi
wagaragaje ko afite impano idasanzwe muri Volleyball, yatangiye gukinira Ikipe
y’Igihugu nkuru afite imyaka 19. Yatwaye Shampiyona y’imbere mu gihugu ari muri
APR mu 2014 mu gihe kandi yakiniye Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 21.
Mu
Ugushyingo umwaka ushize yari yahawe igihembo na Madamu Jeannette Kagame
nk’umwe mu rubyiruko rw’Indashyikirwa mu muhango wo kwizihiza Isabukuru
y’Imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze ushinzwe.
Mutabazi
Yves yanyuze mu makipe atandukanye arimo REG na Gisagara VC.
Ambasade
y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu iracyashakisha aho uyu mukinnyi
yaba aherereye, niba yaba yarishwe cyangwa akiri muzima ngo afashwe kugaruka
mu Rwanda nk'uko yabyifuzaga.
Yves Mutabazi ukinira ikipe y'igihugu ya Volleyball yaburiwe irengero
TANGA IGITECYEREZO