Umuhanzi Niyo Bosco yasohoye indirimbo ye nshya yise ‘Ese urankunda?’ yabaye iya mbere kuri Extended Play (EP) yise ‘ibyumweru bitandatu byahariwe Niyo (6weekofNiyo).”
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki
22 Mutarama 2022, ni bwo Niyo Bosco ubarizwa muri M. Irene Entertainment yasohoye
iyi ndirimbo nyuma y’iminsi yari ishize ayiteguza abafana be n’abakunzi b’umuziki.
Ni indirimbo iri kuri EP ye ya mbere
izumvikanaho indirimbo esheshatu. Yahisemo kubanza kuzisohora mu buryo b’amajwi
nyuma akazasohora amashusho ashingiye ku buryo buri imwe izakundwa.
Niyo Bosco yabwiye INYARWANDA ko buri Cyumweru
agiye kujya asohora indirimbo imwe kuri iyi EP ari na yo mpamvu yayise ‘ibyumweru
bitandatu byahariwe Niyo’.
Ati “EP nayise ‘6weekofNiyo’ ni
ukuvuga ngo tuzagera mu Cyumweru cya Gatandatu tugisohora indirimbo. Rero,
bishatse kuvuga ko ari ukwezi n’igice noneho ikindi gihe gikurikiyeho bikaba
ari ugutegura amashusho.”
“EP nayise gutya kubera ko ari
ibyumweru bitandatu. Ntabwo twebwe twashakaga kuzishyirira hanze icyarimwe.
Twashakaga ko buri imwe isohoka abantu bakagira igihe cyo kuyumva noneho
hashira igihe gito tugashyira hanze indi.”
Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka ‘Ubigenza
ute’ avuga ko indirimbo ziri kuri EP yazanditse ashingiye ku bitekerezo yagiye
ahabwa n’abakunzi be, ariko hazanumvikanaho indirimbo z’ubuzima busanzwe
amenyereweho.
Ati “…Twari dufite gahunda yo gukora
indirimbo zijyanye n’urukundo n’imibanire y’abantu. Zivuga ku rukundo mu
bisanzwe ariko dushingiye ku nkuru baduhaye cyangwa badusabye gukoraho, rero
tuzagenda tubigaragaza uko iminsi ishira.”
“Kuri Ep hariho indirimbo enye
zijyanye n’urukundo hanyuma hakaza n’izindi ebyiri zivuga cyangwa zijyanye na
bwa buzima njya ndirimba, indirimbo zifasha abantu. By’umwihariho iyi Ep
ijyanye no guhindura, nashatse kuririmba no ku bandi nk’uko iyi ‘Ese urankunda’
imeze.”
Avuga ko yafashe icyemezo cyo gusohora izi ndirimbo muri ubu buryo kugira ngo ahe umwanya abantu bumve indirimbo kurusha uko yari kuzisohora icyarimwe.
Niyo Bosco ubarizwa muri ubarizwa
muri M. Irene Entertainment yasohoye amashusho y’indirimbo ye ya mbere kuri EP
yise ‘6 weekofNiyo’
Niyo Bosco avuga ko iyi EP ye iriho
indirimbo yanditse ashingiye ku bitekerezo by’abakunzi be
Niyo avuga ko azakora amashusho y’iyi
ndirimbo nyuma yo kuzisohora zose
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO‘ESE URANKUNDA’ YA NIYO BOSCO
TANGA IGITECYEREZO