Kigali

PNL: Kiyovu Sport yisubije umwanya wa mbere, Mutebi ahagama APR FC mu mukino we wa mbere

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/01/2022 18:40
0


Bigoranye mu mukino wabanje guhagarikwa n’imvura nyinshi yaguye i Nyamirambo, Kiyovu Sport yatsinze Espoir FC ibitego 2-1 yisubiza umwanya wa mbere, nyuma yuko APR FC iguye miswi na AS Kigali 0-0.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Mutarama, shampiyona y’icyiciro cya mbere yakomeje hakinwa imikino y’umunsi wa 14, wasize Kiyovu Sport igarutse ku mwanya w’icyubahiro yari yaratakaje ku munsi wa 13.

Mu mukino watangiye saa 12:30 kuri Stade ya Kigalii Nyamirambo, Kiyovu yatsinze Espoir ibitego 2-1, mu mukino wahagaze akanya katari gato kubera imvura.


Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 25, waje guhagarara kubera imvura nyinshi yaguye muri Kigali, by’umwihariko kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Umukino ugisubukurwa, ikipe ya Espoir yaje guhita itsinda igitego cyatsinzwe na Nkurunziza Félicien ku munota wa 33, Kiyovu Sports yaje kwishyura igitego cyatsinzwe na Ndayishimiye Thierry ku munota wa 47.

Ku munota wa 65 Kiyovu Sports yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Bigirimana Abedi n’umutwe, ku mupira wari uvuye kuri coup-franc.


Iminota 90 y’umukino yarangiye Kiyovu Sports yegukanye amanota atatu ku ntsinzi y’ibitego 2-1.

Undi mukino watangiye saa kumi zuzuye, wahuje APR FC na AS Kigali warangiye baguye miswi 0-0.


Wari umukino wa mbere ku mutoza Mike Mutebi umaze amasaha 48 ahawe akazi muri AS Kigali, ku ikubitiro akaba yakuye inota rimwe kuri APR FC ifite igikombe giheruka.

Umunsi wa 14 w’imikino ya shampiyona utangiranye impinduka ku rutonde rwa shampiyona, kuko ubu tuvugana Kiyovu yamaze kwisubiza umwanya wa mbere n’amanota 29, aho irusha inota rimwe APR FC iyikurikiye gusa ikaba igifite imikino ibiri y’ibirarane.

Uko bihagaze ku rutonde rwa shampiyona ubu:

1. KIYOVU Sports 29 Pts

2. APR FC 28 Pts (-2)

3. AS KIGALI 24 Pts

4. Police FC 23 Pts (-1)

5. Rayon Sports 23 Pts (-1)

Imikino iteganyijwe kuri iki Cyumweru:

12H30: Rayon Sports vs Marines

15H00: Mukura VS vs Musanze FC

15H00: Gasogi vs Etincelles






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND