Imodoka ya miliyoni 10 Frw izahabwa umusore uzegukana ikamba rya Mr Rwanda 2021/2022 yashyizwe muri ‘Rond Point’ y’Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kuyimurikira Abaturarwanda.
Iyi modoka yashyizwe muri
‘Rond-Point’ mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Mutarama 2022, ifite
agaciro k’amafaranga miliyoni 10 Frw nk’igihembo nyamukuru cyatanzwe na Tom
Transfers, umuterankunga wa Mr Rwanda.
Iyi modoka izahembwa umusore uzahiga
abandi (Rudasumbwa), iri mu bwoko bwa Toyota Celica.
Uretse imodoka, azanahabwa n'inzu yo kubamo, ibi byose bikaba bizatangwa na Kompanyi ya Tom
Transfers nk'umuterankunga mukuru.
Umuyobozi Mukuru wa Imanzi Ltd,
Byiringiro Moses aherutse kubwira INYARWANDA ko batekereje gutegura iri
rushanwa nyuma yo kubona ko hari amarushanwa menshi ateza imbere abakobwa ariko
abahungu ntibahabwe umwanya.
Moses avuga ko iri rushanwa riri no
mu murongo wo gufasha abasore bajyaga baserukira u Rwanda ariko ‘ugasanga nta
kintu na kimwe bafashijwe’.
Uyu muyobozi avuga ko iri rushanwa
rigamije kubahiriza 'uburinganire' aho umusore n'umukobwa babona amahirwe angana.
Anavuga ko abasore
bazitabira bose bazajyanwa mu itorero ry’Igihugu kugira ngo batozwe indangagaciro
z'umuco Nyarwanda.
Ibi ngo bazabikora mu rwego rwo kurushaho
gutyaza umusore ufite umuco. Ni igikorwa avuga ko bazakora babifashijwemo na
Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).
Ibyo umusore asabwa kugira ngo azitabire irushanwa rya Mister
Rwanda:
1.Kuba ari umunyarwanda.
2.Kuba afite hagati y'imyaka 18 na
30.
3. Kuba atarakatiwe n'inkiko.
4.Kuba yarangije amashuri yisumbuye
cyangwa se kuzamura.
5.Kuba asa neza bigaragarira buri
wese (Physical Appearance).
6.Agomba kuba ari umuntu ufite umuco Nyarwanda.
Imodoka izahabwa Mr Rwanda yashyizwe rwagati mu Mujyi wa Kigali
Iyi modoka izahabwa Rudasumbwa iri mu bwoko bwa Toyota Celica Uretse iyi modoka, umusore uzegukana ikamba azahabwa n’inzu yo kubamo mu gihe cy’umwaka umwe Umusore uzegukana ikamba agomba kuba yiteguye guhagararira neza Igihugu aho ari ho hose yakwiyambazwa
Mu Rwanda hamenyerewe amarushanwa atandukanye y’ubwiza bw’abakobwa ariko haje n’irushanwa rya Mr Rwanda
Ni ku nshuro ya mbere iri rushanwa rigiye kubera mu Rwanda
AMAFOTO: Iradukunda Jean de Dieu-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO