Abahanzi batatu bakomeye muri Nigeria babisikaniye i Kigali mu Ugushyingo 2021, abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko bitari bikwiye niba koko iterambere ry’umuhanzi wo mu Rwanda ryifuzwa nk’uko inzego zibashinzwe zibivuga.
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 5
Ugushyingo 2021, Adekunle Gold yataramiye kuri Canal Olympia ku Irebero mu
gitaramo ‘Movember Fest’ yahuriyemo na Kenny Sol uzwi muri ‘Say my name’, ndetse
na Gabiro Guitar ukunzwe mu ndirimbo ‘Koma’.
Ku wa 13 Ugushyingo 2021, Omah Lay
yakoreye igitaramo gikomeye muri Kigali Arena, yizeza kongera kuhataramira nyuma
yo kunyurwa n’ukuntu yakiriwe.
Ku wa 21 Ugushyingo 2021, Rema
yataramiye i Kigali mu gitaramo cyashyize akadomo ku mukino wa Basketball
w'abakinnyi b'intoranywa muri shampiyona.
Ijwi rya benshi ryumvikanye kenshi
rivuga ko aba bahanzi b’abanyamahanga bishyurwa amafaranga menshi kurusha
abahanzi bo mu Rwanda, usanga banatumirwa ari nk’impuhwe bagiriwe n’abateguye ibyo ibitaramo.
Bivugwa ko kugira ngo Rema ataramire i
Kigali, yahawe miliyoni ziri hagati ya 100-180 Frw. Hari n’abavuga ko Fally Ipupa yari
yahawe miliyoni 90 Frw gutaramira i Kigali, n’ubwo igitaramo cye cyasubitswe.
Mu ijoro ry’uyu wa kabiri tariki 18
Mutarama 2022, umuhanzi Mico The Best yasohoye amashusho y’indirimbo ye yise ‘Millionaire’
avugamo ko yakuranye inzozi zo kuzaba umunyamafaranga, kandi ko agitumbiriye
gusingira izo nzozi.
Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi
aririmba abwira abashinzwe umuziki gushyira imbaraga kuko abahanzi b’abanyamahanga
bamaze kwigaranzura ku isoko ry’umuziki wo mu Rwanda, bagahabwa umurengera mu
bitaramo nyamara abahanzi bo mu Rwanda bicira isazi mu maso.
Ati “Dore dusigaye turwanira ibyana
n'abanya-Niger. Ba Manager mushyiremo kime aka kazi ni danger [karakomeye] byaragaragaye ko
aba-Neighbour [Abaturanyi] batwinjiriye, bakomeza bayajyana abasani [abahanzi] bayagaye”.
Muri aya mashusho, uyu muhanzi
agaragaza amafoto ya Rema, Adekunle Gold na Omah Lay ubwo bataramiraga i Kigali
mu Ugushyingo 2021.
Ijwi rya benshi mu banyamakuru
n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, ryumvikanye kenshi rivuga ko bitari bikwiye
ko umuhanzi wo mu mahanga arutishwa uwo mu Rwanda, ko bagakwiye guhabwa ibingana
cyangwa se ntihabeho isumbana rikomeye mu mafaranga bahabwa.
Aba banavuga ko mu gihe abahanzi
nyarwanda bahurijwe mu bitaramo bakwiye guhabwa amafaranga atubutse, kurusha
kubifashisha nk’aho ariyo mahitamo ya nyuma, ndetse bagahabwa amafaranga macye
ari kure y’ayo bagahawe.
Ku wa 16 Ugushyingo 2020, ubwo
Muyoboke Alex yerekanaga Chris Hat nk’umuhanzi agiye kureberera inyungu ze,
Umuyobozi wa East African Promoters itegura ibitaramo, Mushyoma Joseph,
yasabye itangazamakuru ryo mu Rwanda kugira uruhare mu gukuza umuziki w’u
Rwanda.
Avuga ko bitumvikana ukuntu ibitangazamakuru bikina indirimbo z’abahanzi bo mu mahanga nk’aho bishyurwa.
Avuga ko we n’abandi bantu iyo bagiye mu mahanga batajya bumva indirimbo z’abo
mu Rwanda zicurangwayo.
Ati “Itangazamakuru ryacu, nimushyire
ingufu mu muziki wacu. Ni ibintu duhora tuvuga twese ku ma Radio, murakina
indirimbo zo hirya no hino, ni iki babaha? Ni iki babamariye? Ni iki babafasha?
Akomeza ati “Twebwe iyo tugiye muri
ibyo bihugu ntabwo twiyumva. Kuki muvunika? Murashishikara, muramamaza,
mugapositinga, murashishikara kubera iki?
Yavuze ko byakugora kuba uri mu
mahanga ukabaza umwenegihugu umuhanzi wo mu Rwanda azi, kuko akubwira ko ntawe
azi. Cyangwa ukajya mu tubyiniro, utubari n’ahandi habera ibitaramo ngo wumve
indirimbo y’umunyarwanda icurangwa.
Mushyoma avuga ko ibihugu byo mu Karere
k’Afurika y’Iburasirazuba, bishyize imbere gukina indirimbo z’abahanzi babo
kurusha abo mu mahanga.
Asobanura ko adasaba itangazamakuru
ryo mu Rwanda kureka burundu gucuranga izi ndirimbo, ahubwo ngo izo mu Rwanda
zihabwe umwanya munini.
Yavuze ko itangazamakuru ryamamaza mu
buryo bukomeye umuhanzi wo mu mahanga, bigatuma umufana abona ko akeneye
kumureba amaso ku maso. Hanyuma EAP ikamutumira ikamuha amafaranga menshi
akayajyana iwabo nta n’umusoro atanze.
Ati “Iyo tuzanye umuhanzi uvuye hanze tukamuhemba amafaranga rimwe na rimwe mukavuga ngo tumuhemba menshi, ni mwebwe muba mwabigizemo uruhare (itangazamakuru). Muramutwinjiriza, mukamwamamaza, tukayamuha akayajyana. Kuko urubyiruko rurashaka uwo muhanzi.”
“Kuko abasohoka barashaka uwo
muhanzi. Abadusaba bati mwatuzaniye kanaka, nimwe muba mwabigizemo uruhare. Ntimukajye
muhindukira muvuge muti ‘kuki kuki’. Mu gihe cyose mubona muri gukina iyo
miziki, muzitege ko natwe turi muri ‘business’. Nibadusaba uwo muhanzi natwe tuzasubiza
icyo ‘public’ ishaka’.
Avuga ko itangazamakuru rihaye umwanya munini abahanzi bo mu Rwanda ntawahirahira ajya gutumira abo mu mahanga, kenshi bahabwa amafaranga menshi.
Mico The Best yasabye abashinzwe abahanzi gushyiramo imbaraga kuko bimaze kugaragara ko abahanzi bo mu mahanga biganje ku isoko ryo mu Rwanda
Mushyoma Joseph avuga ko itangazamakuru rigira uruhare runini mu gutuma EAP ihoza ku ibere abahanzi bo mu mahanga
Umunya-Nigeria Omah Lay yakoreye igitaramo gikomeye mu Rwanda
Rema uzwi mu ndirimbo 'Ginger me' yatanze ibyishimo muri Kigali
Arena/Amafoto: Franckax
MICO THE BEST YASOHOYE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YISE ‘MILLIONAIRE’
TANGA IGITECYEREZO