RFL
Kigali

Mexico: Hatahuwe umurambo w’uruhinja rwifashishijwe mu kwinjiza ibiyobyabwenge muri gereza

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:18/01/2022 23:30
0


Umugororwa warimo ashakisha amacupa ya pulasitike yabonye umurambo w’umwana w’uruhinja w’umuhungu aho bajugunya imyanda muri gereza ya Puebla muri Mexico, bivugwa ko yaba yarifashishijwe mu kwinjiza ibiyobyabwenge muri gereza.



Aya makuru dukesha New York Post, yanemejwe n’ubuyobozi bwa gereza ndetse n’ubwo muri ako gace. Ubuyobozi bw’ibanze bwatangaje ko uwo mwana w’umuhungu basanze yarabazwe mu nda, byerekana ko uru ruhinja rwakoreshejwe mu kwinjiza ibiyobyabwenge muri gereza.

Umwirondoro w’uyu mwana uracyashakishwa, gusa ubuyobozi bwemeza ko atavukiye muri gereza.

Guverineri wa Puebla, Miguel Barbosa Huerta yagize ati: "Iperereza rizakorwa mu ibanga rikenewe kugira ngo tumenye ukuri, tubanze tumenye aho umwana yavukiye, kubera ko atavukiye muri gereza.”

Iyi gereza, “Centre for Social Reinsertion” yo mu gace ka San Miguel muri Puebla, yagiye ikorerwaho iperereza ku burenganzira bwa muntu kandi izwiho amateka y’ibijyanye n’udutsiko tw’iterabwoba, abateza imvururu, ibiyobyabwenge n’ibindi.

Iyi gereza yakunze kugaragaraho ibikorwa by’urugomo n’ibiyobyabwenge ubusanzwe ifite ubushobozi bwo kwakira abagororwa 2100, ariko icumbikira abarenga 3000.

Iyi nkuru yatangajwe bwa mbere n’ibinyamakuru bikoresha ururimi rw'icyesipanyoli birimo ‘Milenio’ na ‘El Universal’, byatangaje ko uyu mwana bamubonye ku ya 11 Mutarama 2022.

Igihugu cya Mexico ni kimwe mu bihugu bibamo urugomo rukomeye, ahanini ruba rufitanye isano n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND