RFL
Kigali

Kubona inkweto yambara ntibiba byoroshye! Ibyihariye kuri Brahim umugabo ufite ikirenge kirekire ku isi-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:17/01/2022 16:57
0


Umuntu agira akantu aba yihariyeho ku mubiri we, umugabo Brahim Takioullah yihariye kugira ikirenge kinini kandi kirekire kurusha abandi ku isi aho gipima cm 38,1 akaba kandi umugabo wa 2 muremure ku isi.



Brahim Takioullah  w'imyaka 39 y'amavuko, afite agahigo ko kugira ikirenge kirekire ku isi aho kubona inkweto zimukwira ari ingorabahizi. Yavukiye mu gacve ka Guelmim muri Maroc, ni umugabo watangajwe na Guinness World Record ko afite ikirenge kirekire cyane ku Isi.

Ubwo Brahim Takioullah yari afite imyaka 18, yari atangaje cyane mu mikurire. Amakuru avuga ko yari yasabwe na muganga w’ishuri kwipimisha amaraso kubera ubunini bwe bwari budasanzwe, yaje gupimwa bamusangana 'Acromegaly' uburwayi butera gukura cyane.


Brahim ubwo yahuraga n'umugore mugufi ku isi akamuterura

Nyuma yo kubona impamyabumenyi ya kaminuza muri Geography, umuganga w’Ubufaransa yajyanye Takioullah i Paris mu 2006, kugira ngo avurwe gukura cyane bikabije. Ubuvuzi bwe bwagenze neza kuko bagabanije imisemburo y'umubiri. Brahim niwe muntu wa mbere ku isi ufite ikirenge kirekire akaba n'uwa kabiri ku isi mu bantu barebare aho apima uburebure bwa metero 2,46, mu gihe umuntu wa mbere ku isi  Sultan Kösen apima uburebure bwa 2,51.










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND