RFL
Kigali

Nyanza FC yasinye amasezerano y'ubufatanye n'ibigo bibiri

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:14/01/2022 16:20
0


Nyanza FC ikina icyiciro cya kabiri mu Rwanda yasinyanye amasezerano y'ubufatanye n'ibigo bibiri birimo Hotel LENIMA.



Kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Mutarama 2022 ku biro by'ikipe ya Nyanza FC habereye umuhango wo gusinya amasezerano y'ubufatanye hagati y'iyi kipe na DEVMATS Ltd ndetse na LEMINA Hotel. Amasezerano ya LEMINA Hotel na Nyanza FC yari asanzweho gusa asa n'ayageze ku musozo, bahitamo kongera amasezerano y'umwaka umwe.

Perezida wa Nyanza FC Musoni Camile asinyana amasezerano n'umuyobozi wa Hotel LEMINA

 Nyanza FC yasinyanye kandi amasezerano y'imyaka 3 na DEVMATS Ltd izakorana na n'iyi kipe kubijyanye na digitalization ya Nyanza FC ndetse n'ibijyanye n'imbuga nkoranyambaga za Nyanza FC. 

Perezida wa Nyanza FC asinyana amasezerano na DEVMATS Ltd 

Nyanza FC uyu ni umwaka wa kabiri ikina icyiciro cya kabiri nyuma yaho yongeye gushingwa bwa kabiri nyuma yaho isenyutse mu 2012.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND