RFL
Kigali

Africa y'Epfo: Nibizi J Claude yashyize hanze indirimbo nshya 'Uri Uwera' isaba abantu kurushaho kwegera Imana muri ibi bihe bya Covid-19

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/01/2022 15:36
0


Umuhanzi nyarwanda Niyibizi Jean Claude [Nibizi J Claude] ubarizwa muri Afrika y'Epfo mu mujyi wa Cape Town yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Uri Uwera' ikubiyemo ubutumwa busaba abantu kurushaho kwegera Imana muri ibi bihe Isi yugarijwe n'icyorezo cya Covid-19 kuko ari wo muti wabafasha guhangana n'iki cyorezo n'ingaruka zacyo.



Nibizi J Claude atuye muri Afrika y'Epfo akaba asengera mu itorero ry'abenegihugu Christ Kingdom Life International (CKLI). Ni umuhanzi nyarwanda uririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana. Arubatse afite umugore n'abana babiri (2). 

Avuga ko yatangiye kuririmba kuva kera akiri muto, ati "Namenye ubwenge mbona ndirimba muri church (mu rusengero). Ariko nakoze indirimbo bwa mbere muri 2006. Ni bwo ninjiye muri studio bwa mbere". Indirimbo amaze gukora ni (10) ariko izimaze kujya hanze ni (5) ari zo: 'Mpuye na Yesu', 'Numva Yesu', 'Vuga', 'Watosha' na 'Uri Uwera'.

Avuga ko iyo yandika indirimbo yibanda cyane ku guhamya Kristo ndetse no guhumuriza imitima y'abantu (ihumure). Indirimbo ye nshya yitwa 'UR'UWERA', akaba yarayanditse mu ntangiriro za 2020.


Nibizi arasaba abantu kurushaho kwegera Imana muri ibi bihe Isi yugarijwe na Covid-19

Nibizi yavuze ko uyu mwaka ari gushaka kurangiza Album ye ya mbere yitwa "VUGA", aho azajya asohora indirimbo imwe kuri imwe maze uyu mwaka uzarangire azirangije. 

Yagize ati "Ndimo ndakora kuri album yanjye ya mbere ndi njyenyine yitwa "VUGA" Ari na yo iriho indirimbo zose ngenda nshyira hanze imwe imwe. Bivuze ko umuzingo wanjye uzaba ungana n'indirimbo icumi (10) z'amajwi ndetse n'amashusho".

Nibizi iyo umubajije umuhanzi wa Gospel akunda cyane mu Rwanda, agusubiza ko "Abaramyi bose bo mu Rwanda ndabakunda cyane, kandi bose mbigiraho buri munsi kuko buriya buri wese afite impano yihariye rero urumva ndiga buri gihe".

Ku bijyanye n'iyi ndirimbo ye nshya yise 'Uri Uwera', Nibizi J Claude yabwiye InyaRwanda.com "ifite ubutumwa buvuga ko nubwo isi yose yugarijwe n'icyorezo abantu bari mu gihirahiro abantu benshi babuze ibyiringiro impfu za hato na hato umuti nta wundi ni ukurushaho kwegera Imana;

"Kuko ni yo mugenga wa byose tugaca bugufi imbere yayo n'imitima imenetse ni ukuyiyegurira tukaba muri presence yayo". Yasoje avuga ko yifuza ko buri muntu wese yayumva ndetse ikamusubizamo imbaraga akarushaho kuyegera 'kuko Imana irera'.

Nibizi J Claude yashyize hanze indirimbo nshya ateguza ibikorwa byinshi mu 2022

REBA HANO INDIRIMBO 'URI UWERA' YA NIBIZI J CLAUDE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND